Nyarugenge: Umurambo w’Umugabo Wabonetse muri Ruhurura
Nyarugenge: Umurambo w’Umugabo Wabonetse muri Ruhurura
Umurambo w’umugabo uzwi ku kabyiniriro ka Karori uri mu kigero cy’imyaka 35, wagaragaye muri ruhurura iherereye mu Mudugudu wa Nyiranuma mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.
Uyu murambo wagaragaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri 2025.
Amakuru agera kuri UKWELITIMES dukesha iyi nkuru, avuga ko uyu mugabo ashobora kuba yaraguye muri iyi ruhurura yasinze kubera ko yari yiriwe anywa inzoga.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Gahonzire Wellars, nawe yemeje ko umurambo w’uyu mugabo wagaragaye muri ruhurura iherereye mu Mudugudu wa Nyiranuma mu Kagari ka Biryogo ndetse bikekwa ko nyakwigendera yaguyemo yasinze.
Yagize ati “ Nibyo umurambo wagaragaye mu Kagarika Biryogo mu Mudugudu wa Nyiranuma, uwo mugabo yasanzwe muri ruhurura yapfuye.”
Yakomeje avuga ko uyu mugabo yari atunzwe no gutoragura ibikarito akajya kubigurisha ndetse bikekwa ko yaguye muri iyo ruhurura yasinze.
Ati “ Bivugwa ko nimugoroba yari yagiye mu kabari mu gutaha ashobora kuba yagiye gufata kuri biriya byuma aranyerera agwamo.”
Yakomeje avuga ko uyu mugabo atari atuye mu Biryogo ndetse bikekwa ko aturuka mu Ntara y’Amajyepfo anashimangira ko Polisi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB byatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.





