Nyarugenge: Umusore yishe mugenzi we amuteye icyuma nawe asaba ko bamwica banuteye icyuma

Feb 5, 2025 - 12:09
 0
Nyarugenge: Umusore yishe mugenzi we amuteye icyuma nawe asaba ko bamwica banuteye icyuma

Nyarugenge: Umusore yishe mugenzi we amuteye icyuma nawe asaba ko bamwica banuteye icyuma

Feb 5, 2025 - 12:09

ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Gashyantare 2025, Nibwo mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, ahazwi nko mu Biryogo, umusore witwa Habubwenge Fred yishe mugenzi we amuteye icyuma ku mutima.

Bamwe mu baturage barimo ababonye biba, batangaje ko uyu musore wishwe yitwa Sage ariko azwi ku mazina ya Karagi kubera kuvuga adidimanga, ntamuntu bagiranaga ibibazo uretse uyu wamwivuganye batazi icyo yamujijije.

Umwe mu bakoreshaga nyakwigendera, yavuze ko habubwenge wamuteye icyuma mu mutima bikamuviramo gupfa, ngo yari asanzwe ari umunyarugomo cyane kuko yagiye afungwa kenshi nyuma yo gufatanwa ibiyobyabwenge ndetse ko yakundaga kwigamba ko azica umuntu ariko ntibabyiteho.

Yagize ati" Habubwenge Fred yari asanzwe ari umunyarugomo nubundi kuko mu minsi mike ishize yari afunzwe akurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge ikindi nuko yakundaga kwigamba ko azica umuntu ariko twe ntitubyiteho none birangiye yishe Karagi wacu".

Aba baturage bababajwe cyane n'amagambo y'akaminuramuhini babwiwe na Habubwenge nyuma yo kwica Sage, aho ubwo yaramaze kwambikwa amapingu, yasabye abapolisi ndetse n'abakora irondo ry'umwuga guha uburenganzira ababajwe nuko yishe uwo musore bwo kumutera nawe icyuma.

Hari abandi kandi batangaza ko ibyabaye bikwiye kubasigira isomo ryuko bakwiye kujya bita ku magambo umuntu avuga yerekeranye no kwigamba ubugizi bwa nabi nkuko uyu musore wishe mugenzi we yakundaga kubivuga noneho hagira uwo yumvikanaho agafatwa akabazwa impamvu yabimuteye.

MUNANA Omega Boy I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 798 810 714