Nyuma na nyuma Patrick Muyaya yatangaje aho gahunda ya Tshisekedi yo gutera u Rwanda igeze

Feb 7, 2024 - 14:18
 0
Nyuma na nyuma Patrick Muyaya yatangaje aho gahunda ya Tshisekedi yo gutera u Rwanda igeze

Nyuma na nyuma Patrick Muyaya yatangaje aho gahunda ya Tshisekedi yo gutera u Rwanda igeze

Feb 7, 2024 - 14:18

Minisitiri w’Itumanaho wa RDC akanaba Umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihugu, Patrick Muyaya, yatangaje ko kuri ubu bitakundira Perezida Félix Tshisekedi gusohoza isezerano ryo gushoza intambara ku Rwanda yahaye abanye-Congo, kuko ahugiye mu gushyiraho inzego nshya z’igihugu.

Mu Ukuboza umwaka ushize ni bwo Tshisekedi yijeje abanye-Congo ko mu gihe umutwe wa M23 waba wigaruriye akandi gace ka RDC, azahita asaba Inteko Ishinga Amategeko uburenganzira agashoza intambara ku Rwanda ashinja kuwuha ubufasha.

Ni Tshisekedi wari ahitwa nka Sainte Thérèse i Kinshasa aho yashoreje ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Icyo gihe yabwiye abaturage ati: “Nimuramuka mwongeye kungirira icyizere, hanyuma u Rwanda rugakomeza ibyifuzo byarwo mu burasirazuba bw’igihugu cyacu, nzahuriza hamwe imitwe yombi mu nteko ishinga amategeko yacu kugira ngo nemererwe kubatangazaho intambara, kandi tuzajya i Kigali.”

Tshisekedi yavuze ko Igisirikare cya RDC gifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali kiri i Goma, kandi ko nibibaho “Kagame ntabwo azarara mu nzu ye, azajya kurara mu ishyamba”.

Uyu wijeje abanye-Congo ko azashoza intambara ku Rwanda mu gihe hari isasu ryaba riguye ku mujyi wa Goma, yashinje Perezida Paul Kagame “gukina imikino n’abahoze ari abayobozi ba RDC”, ashimangira ko yiteguye “gusubiza ku bushotoranyi ubwo ari bwo bwose.”

Yunzemo ati: “Paul Kagame Paul ashobora gukina na buri wese, ariko hapana na Fatshi Béton”.

Kuri ubu Perezida Félix Tshisekedi akomeje kotswa igitutu n’abanye-Congo batangiye kumwishyuza isezerano yabahaye.

Ni nyuma y’uko Umujyi wa Goma kuri ubu usumbirijwe n’inyeshyamba za M23 zamaze gusa n’iziwuzenguruka; ndetse byibura kuva mu cyumweru gishize uyu mujyi umaze kugwamo ibisasu bibiri buri ruhande mu zihanganye mu ntambara rwitirira urundi.

Minisitiri Muyaya ku mugoroba wo ku wa Mbere ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, yabajijwe aho gahunda ya Tshisekedi yo gutera u Rwanda igeze; mu gusubiza avuga ko ibihe RDC irimo bitayemerera guhita isohoza iryo sezerano.

Ati: “Navuga ko dusa n’abari muri operasiyo, ariko nkurikije ibihe kuri ubu turimo intambara ntabwo ishobora gutangazwa, kubera ko murabizi ko turi mu cyiciro cyo gushyiraho inzego nshya”.

Yakomeje agira ati: “N’ubwo Perezida wa Repubulika yaba abishaka, bijyanye n’ibi bihe bishingiye ku itegeko nshinga ntabwo byadukundira kubikora [gushoza intambara ku Rwanda]. Ibyo si byo bintu by’ingenzi kurusha ibindi bikenewe muri iki gihe. Icy’ingenzi ni ukumenya igikwiye gukorwa ngo umutekano [mu burasirazuba bwa RDC] ugaruke”.

Muyaya yavuze ko mu ntambara Ingabo za RDC zihanganyemo na M23 ziri gukora “akazi gakomeye”, ngo kuko ugiye kureba abarwanyi b’uwo mutwe bamaze kwicwa wababarira mu magana.

Yavuze ko kuri ubu RDC yiteguye gukora igishoboka cyose kugira ngo izi nyeshyamba zivanwe mu duce twose zigenzura, hanyuma iby’intambara n’u Rwanda bikazaza nyuma.

Ati: “Muri iyi ntambara ibitekerezo byose biri ku meza. Igihe nikigera hakagira ibisabwa biteganywa n’itegeko nshinga kuki bitakorwa? Niba [gushoza intambara ku Rwanda] ari byo bikenewe kugira ngo umutekano wacu urindwe kuki bitakorwa?”

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com