Nyuma y’imyaka 8 babana Killaman n’umufasha we basezeranye imbere y’amaategeko.

Feb 8, 2024 - 08:49
 0
Nyuma y’imyaka 8 babana Killaman n’umufasha we basezeranye imbere y’amaategeko.

Nyuma y’imyaka 8 babana Killaman n’umufasha we basezeranye imbere y’amaategeko.

Feb 8, 2024 - 08:49

Nyuma y’imyaka isaga 8, Niyonshuti Yanick benshi bamenye nka Killaman, abana n’umufasha we Umuhoza Shemsa basezeranye imbere y’amategeko kuri uyu wa 08 Gashyantare 2024.

Mu masaha y’i Saa sita z’amanywa ni bwo Killaman na Shemsa bari basesekaye ku murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ahabereye umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko. 

Aba bombi bateye iyi ntambwe ikomeye nyuma y’uko bari bamaze imyaka umunani babana mu nzu nk’umugabo n’umugore ndetse bakaba baranabyaranye abana babiri b’abahungu.

Ni umuhango witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo, Nyambo basanzwe bakinana filime, Dogiteri Nsabi, Mitsutsu, ndetse n’abandi batandukanye bakomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda.

Byari ibyishimo ku mpande zombi yaba abatashye ubu bukwe, byumwihariko kuri nyir’ubwite Killaman, avuga ko kuri we ari ikimenyetso gikomeye ndetse n’impano ikomeye yagombaga guha umugore we wihanganye kugeza kuri iyi myaka 8 bari bamaze babana nk’umugore n’umugabo.

Killaman yakunzwe muri filime zitandukanye zirimo My Heart, Afande, Big Mind, The Message, n’izindi zitandukanye yagiye agaragaramo mu bihe bitandukanye.

N. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 788 989 270