Nyuma y’imyaka ine: Mike Kayihura yateguje kugaruka mu muziki binyuze muri Albumu yise: ‘Intwaza EP’
Nyuma y’imyaka ine: Mike Kayihura yateguje kugaruka mu muziki binyuze muri Albumu yise: ‘Intwaza EP’
Mike Kayihura yagarutse Mu Muziki! Menya byinshi kuri ‘Intwaza EP’ agiye gushyira hanze n’indirimbo nshya ‘Come On’ igiye gutangiza icyiciro gishya mu muziki we nyuma y’imyaka ine yari amaze atari gusohora indirimbo ze bwite.
Umuhanzi Mike Kayihura, umwe mu bafite ijwi n’ubuhanga bwihariye mu njyana ya R&B mu Rwanda, yamaze gutangaza ko agiye kugaruka mu ruhando rwa muzika nyuma y’igihe kirekire yari amaze asa n’utuje. Uyu muhanzi yateguje indirimbo nshya yise ‘Come On’, izasohoka ku wa Mbere tariki ya 20 Mata 2026, ikaba ari yo izabanziriza umuzingo we mugufi (EP) yise ‘Intwaza’.
Indirimbo ‘Come On’ ntabwo ari igihangano gisanzwe kuri Mike Kayihura, kuko we ubwe avuga ko ari yo itangira igice gishya mu rugendo rwe rwa muzika. Iki gice gishya kizaba kirangwa n’ubwisanzure mu guhanga, no gusobanukirwa neza icyerekezo ashaka guha impano ye.
Nubwo hari ibizahinduka mu buryo akoramo umuziki, uyu muhanzi yizeje abafana be ko atazatandukira ya nkingi imuranga yo gutanga ubutumwa bwimbitse bwuzuyemo amarangamutima n’ubuhanga mu kwandika amagambo aryoheye amatwi.
Icyihishe nyuma y’izina ‘Intwaza’
Mike Kayihura yahisemo kwita umuzingo we (EP) izina ry’ ‘Intwaza’ nk’ikimenyetso cy’ubwigenge n’intambwe amaze gutera mu muziki. Iri zina rishimangira urugendo rwe rutoroshye ndetse n’uburyo akomeje guhanyanyaza ngo ageze ibihangano bye ku rwego rwo hejuru.
Kugeza ubu, Mike ntabwo aratangaza umubare w’indirimbo zigize uyu muzingo mugufi, ariko ubusanzwe imizingo nka itya ikunze kuba igizwe n’indirimbo hagati ya enye n’izigera kuri esheshatu.
Mike Kayihura azwiho kuba umuhanzi ushobora kwandika no kuririmba mu ndimi zinyuranye zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza, n’Igiswahili. Ubu buhanga butuma umuziki we ukundwa n’ingeri zitandukanye z’abantu, haba mu Rwanda no mu mahanga.
Uyu muhanzi yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise ‘Tuza’ mu mwaka wa 2022. Ibi bivuze ko ‘Intwaza EP’ ije ari igisubizo ku bafana be bari bamaze imyaka ine bategereje ibindi bihangano bishya bishingiye ku buhanga bwe bwite.






