Nyuma yo gufata Ambulance bakayihindura ikamyo itwara Sima; Umubikira uyobora ikigo nderabuzima cya Save yatawe muri yombi

Nov 27, 2024 - 03:31
 0
Nyuma yo gufata Ambulance bakayihindura ikamyo itwara Sima; Umubikira uyobora ikigo nderabuzima cya Save yatawe muri yombi

Nyuma yo gufata Ambulance bakayihindura ikamyo itwara Sima; Umubikira uyobora ikigo nderabuzima cya Save yatawe muri yombi

Nov 27, 2024 - 03:31

Umubikira uyobora Ikigo Nderabuzima cya Save giherereye mu murenge wa Save ho mu karere ka Gisagara, yatawe muri yombi azira gutwara sima muri Ambulance.

Soeur Nyiraminani Bellancille yatawe muri yombi nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza imbangukiragutabara bivugwa ko y’Ibitaro bya Gakoma biherereye mu karere ka Gisagara ipakirwamo imifuka ya sima.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, nyuma y’aya mashusho yanditse ku rubuga rwe rwa X ko "aya makuru y’iyi ambulance twayamenye kandi ababikoze bahanwe."

Amakuru avuga ko sima yapakirwaga muri iriya mbangukiragutabara ari iya Soeur Nyiraminani, ikaba yari iyo kubaka zimwe mu nyubako z’ivuriro ayoboye zari zikeneye gusanwa.

Usibye kuba iriya Ambulance yaratwawemo sima, amakuru ahari ahamya ko hari n’abandi bashoferi b’izi modoka hirya no hino mu gihugu rimwe na rimwe bazitwaramo abagenzi basanzwe bakishyurwa amafaranga.

Minisitiri w’Ubuzima yashimangiye ko "kirazira gukoresha ingobyi y’abarwayi ibyo itagenewe", ashimira abaturage babonye ikibi gikorwa bagatanga amakuru.

Yunzemo ko undi wese wabona ambulance ikoreshwa nabi yahamagara 912 agatanga amakuru.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com