Nyuma yo kunganya na gorilla dore ibikomeje kuvugwa muri APR FC

Jul 23, 2025 - 05:27
 0
Nyuma yo kunganya na gorilla dore ibikomeje kuvugwa muri APR FC

Nyuma yo kunganya na gorilla dore ibikomeje kuvugwa muri APR FC

Jul 23, 2025 - 05:27

APR FC ikomeje kugenda itegura imikino ya g'ishuti nyuma yo gutsinda ikipe ya Gasogi ibitego 4 kuri kimwe ku munsi w'ejo hashize hari hatahiwe ikipe ya gorilla.

Nyuma yo kwegukana ibikombe 3 bikinirwa mu Rwanda harimo igikombe cy'intwali itwara igikombe cy'amahoro ndetse na shampiyona ikipe ya APR FC nkikipe izasohokera igihugu mu mikino ny'afurika by'umwihariko CAF champions league ikipe ya APR yatangiye kwiyubaka maze igura abakinnyi bibikurankota mu rwego rwo kwitegura imikino ny'afurika. 

Mu rwego rwo kwitegura imikino ny'afurika ndetse na shampiyona ikipe ya APR FC yagiye itegura imikino ya g'ishuti igiye itandukanye nyuma yo gutsinda ikipe ya Gasogi united ibitego 4 kuri 1 ku munsi w'ejo hashize hari hatahiwe ikipe ya gorilla ni umukino wabereye kuri stade ikirenga iherereye I shyorongi ni match yatangiranye imbaraga zidasanzwe ku ruhande rwa ekipe ya APR FC ariko umukino urangira APR inganyije ibitego 2 kuri 2. Ariko ibi ntibyavuzweho rumwe ku ruhande rw'abafana ba APR aho bagiye bavuga ko izamu rya ekipe yabo rifite ikibazo ariko kurundi ruhande bikavugwa ko ari gorilla yari yazanye imbaraga zidasanzwe ndetse ikaba ifite abakinnyi bamenyerana ndetse bamenyereye shampiyona. 

Dore imwe mu mikino ya gishuti iteganijwe 

Biteganijwe ko ishobora kuzakina na SIMBA na Azam zo muri Tanzania ndetse na kaizer chiefs yo muri Afurika yepfo ariko ibiganiro birakomeje hagati ya makipe yombi kugirango APR ikomeze kwimenyereza gukina namakipe makuru.

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089