Papa Francis yatangaje impamvu guha imigisha abatinganyi muri Afurika bigoye

Jan 29, 2024 - 09:46
 0
Papa Francis yatangaje impamvu guha imigisha abatinganyi muri Afurika bigoye
Papa Francis umuyobozi wa Kiliziya gatolika mu Rwanda

Papa Francis yatangaje impamvu guha imigisha abatinganyi muri Afurika bigoye

Jan 29, 2024 - 09:46

Papa Francis yavuze mu kiganiro cyasohotse kuri uyu wa Mbere ko yizeye ko abanenga icyemezo cye cyo kwemerera imigisha ababana bahuje igitsina amaherezo bazabyumva, usibye Abanyafurika "kuko ikibazo cyabo cyihariye".

Kwemerera imigisha abaryamana bahuje igitsina byatangajwe mu kwezi gushize mu nyandiko yiswe Fiducia Supplicans (Supplicating Trust), yateje impaka nyinshi muri Kiliziya Gatolika, by’umwihariko abasenyeri bo muri Afurika bamaganye iki cyemezo bivuye inyuma.

Papa Francis yabwiye ikinyamakuru La Stampa cyo mu Butaliyani ati: "Ababyamagana cyane ni abo mu matsinda mato y’ibitekerezo." Yongeyeho ati: "ikibazo cyihariye kiri ku Banyafurika: kuri bo kuryamana kw’abahuje igitsina ni ikintu ’kibi’ ukurikije umuco, ntibabyihanganira."

Papa yakomeje agira ati: "Ariko muri rusange, nizera ko buhoro buhoro abantu bose bazahumurizwa n’umwuka w’itangazo rya ’Fiducia Supplicans’ ryatanzwe na Dicastery ku nyigisho z’ukwemera: rigamije gushyira hamwe, aho gucamo ibice."

Mu cyumweru gishize, Papa Francis yagaragaraje ko yemra gusubiza inyuma iyi nyandiko yashyizwe ahagaragara, cyane cyane muri Afurika, aho abasenyeri bayiteye utwatsi ku buryo bugaragara ndetse aho mu bihugu bimwe na bimwe ibikorwa by’abahuje ibitsina bishobora kuviramo ubihamijwe igifungo cyangwa igihano cy’urupfu.

Yavuze ko iyo imigisha itanzwe, abapadiri bagomba "mu bisanzwe kwita ku miterere, ibyiyumvo, aho umuntu atuye ndetse n’uburyo bukwiye bwo kubikora".

Mu kiganiro na La Stampa, Papa Francis yemeje ko yitegura kwakira i Vatikani perezida w’igihugu akomokamo cya Argentine, Javier Milei, ku itariki ya 11 Gashyantare, kandi ko na we gusura iki gihugu bishoboka.

Yavuze ko gahunda ye muri 2024 muri iki gihe ikubiyemo ingendo mu Bubiligi, Timor y’Uburasirazuba, Papouasie-Nouvelle-Guinée na Indonesia.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501