Ubusobanuro bw'izina Henriette, izina ry’umuntu urambirwa vuba
Ubusobanuro bw'izina Henriette, izina ry’umuntu urambirwa vuba
Henriette ni izina rihabwa umwana w’umukobwa rikomoka mu Kidage ku izina “Heimirich” aho “heim” bisobanura ‘urugo’ naho “ric” bigasobanura ‘umuyobozi’ bityo izina Henriette rigasobanura umuyobozi w’urugo cyangwa Nyirurugo. Iyo ari umuhungu bamwita Henry
Bimwe mu biranga ba Henriette
Henriette akunda impinduka, yanga ibintu bihora bimeze uko yabisanze cyangwa bimeze kimwe bidatera imbere cyangwa ngo bisenyuke kuko bimurambira vuba.
Ni umuhanga , umunyamwete ariko urangwa no kugira igitugu.
Ni umuntu uhora yifitiye icyizere kirenze, ugasanga imigambi ye iri ku rwego rwo hejuru kandi yose iganisha ku bukire.
Kubera guhora anyotewe n’iterambere, usanga ashakisha ibintu biri hejuru kandi byinshi.
Ni umuntu utajya amara akanya yicaye ubusa ,usanga iteka ari mu mirimo kandi adatuza.
Nubwo akora cyane, usanga umusaruro abona udahwanye n’imbaraga aba yakoresheje bitewe n’uko nta gahunda agira kandi akavangavanga ibintu.
Ni umuntu ukunda impinduka, kandi nubwo usanga akunda kuba nyamwigendaho, agira ishyaka ndetse no agaharanira uburenganzira bw’abagore.
Iyo akiri umwana, usaga yikubira, agira ishyari kandi arakazwa n’utuntu tw’amafuti.
Aba ashaka guterwa umwete ndetse no gushimirwa kugira ngo areke gucika intege mu byo akora.
Aba ari umuntu uzi kwambara,akirimbisha kandi akishyiraho ibikomo ndetse n’imikufi.





