Papa Léon XIV yasabye Abayobozi b’Isi Kwitandukanya n’Ubwibone kuko aribwo ntandaro y'Intambara

Apr 12, 2026 - 15:43
 0
Papa Léon XIV yasabye Abayobozi b’Isi Kwitandukanya n’Ubwibone kuko aribwo ntandaro y'Intambara

Papa Léon XIV yasabye Abayobozi b’Isi Kwitandukanya n’Ubwibone kuko aribwo ntandaro y'Intambara

Apr 12, 2026 - 15:43

Papa Léon XIV yasabye abayobozi kwirinda ubwibone, ashimangira ibiganiro by’amahoro aho gukoresha imbaraga za gisirikare.

Mu gihe isi ikomeje guhangayikishwa n’intambara n’amakimbirane adashira, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV, yongeye kwibutsa abayobozi b’ibihugu ko imyitwarire yabo ishobora kubaka amahoro cyangwa ikayasenya.

Ubutumwa bwe yabutangiye mu isengesho ryabereye muri Bazilika ya Mutagatifu Petero ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Mata 2026, aho yagarutse ku kibazo cy’intambara ikomeje kuvugwa cyane hagati ya Iran n’ibindi bihugu. 

“Ubwibone bw’abayobozi bushobora guteza ibyago ku isi”

Mu mvugo itaravuze amazina y’abayobozi runaka, Papa Léon XIV yagaragaje ko hari bamwe mu bayobozi bibona nk’abafite imbaraga zidasanzwe, bakumva ko imyanzuro yabo idashobora kwibeshya. Yavuze ko iyo myumvire ituma ibiganiro by’amahoro bidindira, cyane cyane mu gihe ibihugu biba biri mu makimbirane. Yagize ati: “Iyo abayobozi bishyize hejuru, bakiyumva cyane kurusha abandi, bigora isi kubona amahoro arambye.”

Papa Léon XIV yanenze imyumvire y’abashyira imbere imbaraga za gisirikare nk’igisubizo cy’ibibazo, ashimangira ko intambara itigera izana amahoro arambye.

Yibukije ko gukoresha imbaraga, inyungu z’igihe gito cyangwa kwigwizaho ububasha bidashobora gusimbura ibiganiro n’ubwumvikane. Ati: “Kwikunda, kurarikira ubutegetsi n’ubutunzi, ni byo bituma abantu batakaza icyerekezo cy’amahoro.” Ibi Papa yabigarutseho mu gihe hari amakuru yavugaga ko intumwa za Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zihuriye mu biganiro by’amahoro byaberaga muri Pakistan.

Yagaragaje ko ayo mahirwe y’ibiganiro akwiye guhabwa agaciro, aho gushorwa mu bikorwa byongera ubushyamirane.

Mu butumwa bwe, Papa Léon XIV yanagarutse ku bayobozi bakoresha izina ry’Imana bashaka gusobanura ibikorwa by’urugomo.

Yashimangiye ko Imana itigeze na rimwe ishyigikira intambara cyangwa ibikorwa byo kumena amaraso, ahubwo isaba abantu kubana mu mahoro no kubahana. Ati: “Imana ntishyigikira abarasa ibisasu cyangwa abakoresha imbaraga mu kwica. Amahoro ni yo nzira nyayo.”

Papa yavuze ko gukomeza gusenga no gushishikariza ibiganiro ari bwo buryo bwiza bwo guhashya urwango n’amakimbirane.

Yasoje asaba isi yose gushyira imbere ubumuntu, aho inyungu z’abantu ku giti cyabo zidashyirwa imbere kurusha ubuzima bw’abaturage.

Ubutumwa bwa Papa Léon XIV ni umuburo ukomeye ku bayobozi b’isi: ko imbaraga n’ubutegetsi bidakwiye gukoreshwa mu gusenya, ahubwo bikwiye kuba intwaro yo kubaka amahoro arambye.

CYIZA Theogene Accomplished Journalist at BIGEZWEHO , Delivering impactful, ethical storytelling with clarity, insight, and a global outlook. Tel: +250791972215 | Email: cyizatheogene777@gmail.com