Papa Sava yanditse amateka kuri YouTube atarakorwa n’undi munyarwenya mu Rwanda

Mar 27, 2026 - 14:41
 1
Papa Sava yanditse amateka kuri YouTube atarakorwa n’undi munyarwenya mu Rwanda

Papa Sava yanditse amateka kuri YouTube atarakorwa n’undi munyarwenya mu Rwanda

Mar 27, 2026 - 14:41

Umunyarwenya akaba n'umuhanzi Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava yanditse amateka ku rubuga rwa YouTube atari yakorwa n'undi munyarwenya mu Rwanda.

Niyitegeka Gratien umaze kwamamara mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda yakoze amateka yo kuba umunyarwenya wa mbere mu Rwanda ubashije kugera ku bamukurikira (Subscribers) ku rubuga rwa YouTube ye bagera kuri Miliyoni imwe.

Papa sava yageze kuri ibi kuri uyu wa 27 Werurwe 2026 kuko umunsi ubanziriza uyu yari atarashyika kuri uyu mubare w'abamukurikira kuri shene ye ya YouTube ugera kuri Miliyoni bikaba bimushyize ku mwanya ukomeye mu ngeri y'abanyarwenya kuko ariwe wa mbere ubigezeho.

Miliyoni 1 y'abakurikira Papa Sava kuri YouTube imusigiye:

Ibihangano bigera ku bihumbi 2 amaze gushyiraho.

Ibihangano bye 10 byagize ababirebye bagera kuri Miliyoni 1 mugihe muribyo harimo kimwe cyarengeje abakirebye Miliyoni 2.

Icyo wamenya nuko:

Iyi shene ya YouTube ya Papa Sava ishyirwaho igihangano bwa mbere hari kuwa 22 Mata 2018, ubwo ni mu myaka irindwi ishize.

Shene ya YouTube ya Papa Sava Kandi imaze kujyaho ibihangano biri mu ruhererekane rwa Filime ye yitwa Papa Sava bigera ku 1419.

Kugeza ubu Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava akurikirwa n'abandi banyarwenya barimo Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya ufite Shene igejeje ku bayikurikira ibihumbi 722 mugihe uwitwa Niyonshuti yanick uzwi nka Killaman nawe amurya isata burenge kuko nawe afite Shene yitwa Bigmind Empire ifite abayikurikira bagera ku bihumbi 700 bigaragara ko bagifite akazi kenshi ngo bagere ku bigwi Papa Sava yagezeho.