Perezida Joe Biden yashinjwe kubeshya abaturage

Jan 29, 2024 - 07:51
 0
Perezida Joe Biden yashinjwe kubeshya abaturage

Perezida Joe Biden yashinjwe kubeshya abaturage

Jan 29, 2024 - 07:51

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite muri Amerika, Mike Johnson yashinje Joe Biden kubeshya Abanyamerika ko yahabwa ububasha na Sena y’iki gihugu bwo guhita afunga umupaka ugihuza Mexique kandi bigomba kubanza no gusuzumwa n’badepite.

Mike Johnson yashinje Perezida Biden kubeshya ashingiye ku butumwa bwe bwo mu Cyumweru gishize bwavugaga ko Sena izamuha uburenganzira bwihutirwa ndetse ikanemeza ingengo y’imari yakoreshwa agahita afunga umupaka uhuza Amerika na Mexique.

Ibi nubwo Biden yabitangaje gutya ariko itegeko rimuha ubwo bubasha ryagera mu maboko ya Sena ryabanje guca mu badepite kuri ubu Aba-Républicains bafitemo ubwiganze. Mu gihe muri Sena ya Amerika Aba-democrates Perezida Biden abarizwamo ari bo bafite ubwiganze mu nteko; bivuze ko iryo tegeko riraramutse rihageze byakoroha kuryemeza.

Iri tegeko rigamije guca intege abimukira bakomeje kuba benshi cyane bava muri Mexique baza muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Johnson usanzwe ari mu ishyaka ry’Aba-Républicains aherutse kumvikana abwira abandi badepite b’Aba-Républicains ko ibyo Biden ashaka bidashobora kugerwaho kuko itegeko ritahera muri Sena ryemezwa aho guhera mu badepite nk’uko bisanzwe.

Yavuze kandi no ku ngoma ya Donald Trump uri gushaka indi manda na we yavugaga ko azafunga uyu mupaka adakeneye Inteko Ishinga Amategeko ariko ntabishobore.

Uyu mushinga wa Perezida Biden uteganya ko wemejwe wahita werekezwaho ingengo y’imari Amerika yari yaragenewe gukomeza guha bufasha bwa gisirikare Ukraine iri mu ntambara; gahunda na yo isanzwe idashyigikiwe n’Aba-Républicains bari mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ku bwa Mike Johnson asanga Perezida Biden akwiriye gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko agahagarika urunturuntu yateje ahubwo agakoresha ubundi buryo bwakemura ikibazo cy’abimukira burimo no gusubukura imirimo yo kubaka urukuta hagati y’ibi bihugu byombi.

Urwego rushinzwe kurinda imipaka na gasutamo muri Amerika ruvuga ko abimukira bava muri Mexique binjira muri Amerika banyuze ku mupaka uri mu majyepfo ya Amerika bageze ku 302,024 muri abo abagera ku 250,000 bakaba barinjiriye ku byambu bitemewe n’amategeko.

Ni mu gihe kugeza muri Kanama 2023 abimukira bagera kuri miliyoni 2.2 ari bo bafatiwe ku mupaka wa Amerika na Mexique bambutse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mexique iturukamo abimukira benshi binjira muri Amerika mu buryo bunyuranyije n'amategeko

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268