Gakenke: Haravugwa Abayobozi bari kuguza amafaranga abaturage bakabambura
Gakenke: Haravugwa Abayobozi bari kuguza amafaranga abaturage bakabambura
Mu Karere ka Gakenke haravugwa amakuru ya bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bakunda kugaragarwaho n’umuco w’ubwambuzi bakunda kuguza abaturage bayobora bakabambura amafaranga.Meya w’Akarere ka Gankenke yagiriye inama abaturage.Ibi bikaba bigaragara mu mirenge ya Muhondo, Gashenyi.
Bamwe mu baturage bemeza ko ibijyanye no kuguriza amafaranga abayobozi babikora batazi ko ari amakosa, abandi bakabikoreshwa n’ubumenyi buke, ndetse hari n’ababiterwa n’ikizere baba bagiriye ababayobora, n’ubwo bikunze kubagiraho n’ingaruka zirimo guhemukirwa n’abo bayagurije.
Nzamurambaho Jean Claude umuturage wo mu Murenge wa Muhondo yagize ati : ”Iki kibazo kirahari, hari ubwo umukuru w’umudugudu cyangwa se umuyobozi w’akagari akubwira ati : “Ntiza ibihumbi 50,000 Frw ejo bundi nzayaguha”. Uhita uyamuha wizeye ko ari umuyobozi wawe kandi ejo cyangwa se ejo bundi wajya kumushakaho serivisi”.
Nzamurambaho akomeza kugaragaza ingaruka bibagiraho. Ati : ”Hari ubwo uyamuha n’uko wategereza ko azayakwishyura n’uko ugategereza ko yakwibwiriza kukwishyura ugaheba,dore ko nta n’amasezerano muba mufitanye, duhura n’ikibazo cyo gusiragira ku nzego amaso agahera mu kirere. Arakubwira ati : ” hari ibimenyetso ufite, ukabibura n’uko bikarangira wihombeye”.
Uwera Marie Solange utuye mu Murenge wa Gashenyi nawe yemeza ko nawe iki kibazo yahuye nacyo kandi ngo yabitewe n’ubumenyi buke.
Ati : ”Hari umwe mu bayobozi bo ku kagari wambwiye ko muguriza ibihumbi 30,000 Frw ngo agize akabazo kihutirwa yikemurira, ngo azayansubiza vuba. Nahise nyamuha kubera ubujiji ntitwigera dukorana inyandiko, ariko nagiye kumwishyuza ambwira ko ngo ntayo nigeze muha. Narahombye n’uko ndiyakira”.
Mukandayisenga Vestine Meya w’Akarere ka Gakekenke, asaba abakora amakosa yo kuguriza bamwe mu bayobozi amafaranga kubicikaho ngo kuko bikurura ibibazo.
Ibi yabigarutseho mu nteko z’abaturage mu Murenge wa Muhondo ati : ”Hari bamwe mu baturage bo muri uyu murenge ndetse n’ahandi,bakunze kunsanga ku karere, abandi bakampamagara bambwira ko ngo nabafasha kubishyuriza abayobozi bagurije amafaranga n’uko bakabambura.
Nagira ngo mbabwire ko ayo ari amakosa muba mwakoze. Ayo mafaranga mutanga nta nyandiko zayo muba mufite, hari ubwo ubaza umuyobozi uvugwaho kuyagurizwa akabihakana. Inama nabagira ni ukubireka kuko iki kibazo kizana amatiku hagati y’ubuyobozi ndetse n’abaturage. Bayobozi namwe ndabasaba kureka kujya muguza abaturage kuko bigira isura mbi imbere y’abo muyobora”.
N’ubwo nta mibare ya bamwe mu bayobozi bagurijwe n’abaturage itangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, ariko abaturage n’umuyobozi w’akarere bemeza ko iki kibazo gihari, uretse icyo kuguriza abayobozi, haniyongeraho icya bamwe mu baturage bacuruza amafaranga mu buryo butemewe ibizwi nka Banki Lambert, umuyobozi w’aka karere akaba abasaba kubireka ngo kuko bishobora kubagiraho ingaruka zirimo amakimbirane n’ibindi.







