Goma: Ubwoba ni bwinshi mu baturage kuba M23 yaba igiye kurimbura uyu mujyi burundu

Feb 5, 2024 - 04:01
 0
Goma: Ubwoba ni bwinshi mu baturage kuba M23 yaba igiye kurimbura uyu mujyi burundu

Goma: Ubwoba ni bwinshi mu baturage kuba M23 yaba igiye kurimbura uyu mujyi burundu

Feb 5, 2024 - 04:01

M23 yafunze umuhanda ujya Bukavu Abaturage bahiye ubwobwa i Goma Bamwe mu batuye i Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru, baravuga ko bafite ubwoba ko inyeshyamba za M23 zaba ubu zigamije kuniga uyu mujyi ugasigara nta kintu kiwugeramo.

Ni nyuma y’uko ubu M23 ivuga ko igenzura aga-centre ka Shasha kari ku muhanda mukuru wa Goma – Sake – Minova – Bukavu.

Ubusanzwe, Goma - umujyi uri ku kiyaga cya Kivu, ibiribwa biwugeramo hejuru ya 90% biva muri teritwari ziyizengurutse za Rutshuru na Masisi, byinjiriye ku mihanda mikuru ine;

Goma – Rutshuru – Butembo (ni nawo ujya/uva Bunagana ku mupaka)

Goma – Sake – Masisi centre

Goma – Sake – Kitchanga

Goma – Sake – Shasha – Minova – Bukavu

Umutwe wa M23 uravuga ko ugenzura ibice bikikije Sake, ndetse Norbert Nangaa ukuriye ihuriro AFC rifite M23, yagaragaye ku mashusho avuga ko kuwa gatanu “ingabo zanjye zafashe Shasha, kandi zizengurutse Sake”.

Imihanda itatu ya mbere ubu ica mu bice bigenzurwa na M23, si inzira zigishoboka ku bintu bijya cyangwa biva kuri Goma.

mirwano mu mpera za 2021, M23 ntiyagaragaje ubushake bwo gufata umujyi wa Goma nyuma yo kugera mu duce turi hafi yayo mu majyaruguru nka Kibumba, ahubwo yakomeje igana mu burengerazuba ifata Kitchanga na Masisi, vuba aha uyu mutwe wagaragaje guhindukira ugaruka iburasirazuba hafi ya Sake.

Inzobere mu bya gisirikare zakurikiranye iyi mirwano, mbere zaburiye ko M23 yaba igamije gufata inzira zose z’ubutaka zerekeza i Goma maze “ikaniga” uyu mujyi ntubashe kugeramo ibikoresho biremereye bya gisirikare, n’ibiribwa kuri rubanda, maze “ugafatwa nta mirwano ikomeye” nk’uko bamwe babivuze.

Nyuma y’inama y’abaminisitiri yateranye muri iyi weekend, minisitiri w’ingabo wa DR Congo, Jean-Pierre Bemba, yatangaje ko inyeshyamba za M23 “zikomeje kongera abarwanyi n’ibikoresho ngo zikomeze ibitero”, nk’uko asubirwamo na televiziyo y’igihugu.

Bemba yavuze ko izo nyeshyamba “zikubitana no kwiyemeza kutajegajega kw’ingabo zacu ziyemeje kugarura amahoro n’umutekano no gusubizaho ubutegetsi bwa leta”.

Imirwano ikomeye imaze iminsi muri teritwari ya Masisi no mu bice byegereye Sake – kuri 25km mu burengerazuba bwa Goma, yatumye abantu babarirwa mu bihumbi bahunga nk’uko ibinyamakuru muri ako gace bibitangaza.

Abategetsi ba DR Congo bashimangira ko M23 ifashwa n’ingabo z’u Rwanda muri iyi mirwano, ibyemejwe kandi n’inzobere za ONU, ibyo Kigali ihakana.

Kigali nayo ivuga ko ingabo za leta ya Kinshasa zikorana n’umutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda n’ingabo z’u Burundi, ibyemejwe nabyo n’inzobere za ONU, ibyo Kinshasa na Gitega nabo bahakana.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06