Perezida KAGAME avuze ku Mubyeyi wapfuye azize uburangare bw’Ibitaro, agaruka ku bayobozi barimo Meya w'umujyi wa Kigali
Perezida KAGAME avuze ku Mubyeyi wapfuye azize uburangare bw’Ibitaro, agaruka ku bayobozi barimo Meya w'umujyi wa Kigali
Perezida Paul Kagame yasabye Umujyi wa Kigali n’abandi gukemura ibibazo by’umwanda n’ibindi bishingiye ku mitangire mibi ya serivisi cyangwa bakegura.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ikibazo cya serivisi mbi gihora kigaruka, bitewe n’uko abatanga serivisi baba bashaka ruswa, avuga ko birangwa no mu bayobozi.
Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Werurwe 2026, ubwo Perezida Kagame yasozaga inama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi b’inzego bwite za leta n’abayobozi b’inzego z’ibanze, yavuze ko hari ikintu kiri mu Banyarwanda cyo kumva ko ruswa yagabanyutse ariko ko atumva impamvu bishimira ko igabanyuka aho kuyirandura burundu.
Ati “Ikibashuka iyo ugereranyije urwego turiho nk’u Rwanda, ruri hasi kurusha urwego ibindi bihugu byinshi biriho. Kuki mushaka kugereranya gutyo? [...] Ruswa nke ni iyihe? Cyangwa ushaka iy’iki? Ruswa nke ni imeze ite? Ruswa nke ivuze iki? Uko muri aha, ntabwo muzi ahantu badatanga serivisi uko bikwiye? Kandi murabizi mukanabibona mukicecekera. N’utari muri iyo ruswa akicecekera. Guceceka ni nko kuba uyirimo wowe ubwawe. Muceceka mute?”
Yavuze ko ibyo abayobozi birengagiza, bigera aho bigahitana ubuzima bw’abantu.
Yatanze urugero ku mubyeyi wari ugiye kubyara, ageze kwa muganga bamubwira ko mutuelle de santé ye itameze neza muri sisiteme, asubira mu rugo bimuviramo kuhapfira.
Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu uwo mubyeyi atavuwe ngo ibindi bikurikiranwe nyuma. Yabajije aho ababigizemo uruhare bari, niba barakurikiranywe.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko akibona umwanda mu muhanda, agahagarara akabwira abasirikare bamuherekeza bakawukuraho.
Yavuze ko iruhande rw’umuhanda uhasanga ibintu bisa n’imirima n’imbere y’inzu zikorerwamo ubucuruzi aho usanga zubatse neza, ariko ibindi ari ibyondo.
Ati “Ahatari ngombwa mujye muhatera ubwatsi, ahandi imbere y’inzu murebe ukundi kuntu muhakora, kandi birashoka ntabwo bihenze. Muba mukwiriye kubikoresha abatuye aho.”
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’abantu bubaka inzu ntizirangire hirya no hino, agaruka no ku byo yavuze ko we ku giti cye yagiye abona akabyereka Meya w’Umujyi wa Kigali.
Ati “Ngasubira mu mujyi nkongera nkabisanga, nkongera nkagutumaho na byo biraza guhagarara mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ibyo ngusubiriramo nkabikwereka urabizi?”
“Nanamugiriye inama, nti ‘Meya uyu mujyi urimo ibintu byinshi, muzashyireho itsinda rimufasha, ririmo abapolisi, umutekano, abashinzwe imyubakire, mubikurikirane’, kuva nabibabwira hashize imyaka none ubu ni bwo mwatangiye? Niba mwaratangiriye igihe kuki ntacyo mwagezeho? Namwe muraza kumbona bitari kera.”
Perezida Kagame yavuze ko ibibazo byose bigomba gukemuka, bitaba ibyo abayobozi bakegura.
Perezida Kagame yagarutse ku bibazo biri mu miryango, aho abana bata ishuri, imiryango isenyuka ku buryo hashobora kuba harabuze n’ubegera ngo abafashe.
Yagarutse ku bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, abaza icyabuze ngo u Rwanda rwihaze mu biribwa. Yavuze ko haramutse hakozwe ubukangurambaga, abaturage bahinga kandi bakeza.
Perezida Kagame yabajije icyabuze ku kibazo cy’umusaruro wangirika kuko habuze uburyo bwo gupfunyika. Minisitiri w’Intebe yavuze ko iki kibazo cyaganiriweho nyuma y’Inama y’Umushyikirano, ko ibyatumye gitinda kubonerwa umuti ari imikorere mibi.






