Perezida Kagame yaganiriye na Gen Muhoozi ndetse bakina Basketball

Jul 26, 2026 - 09:52
 3
Perezida Kagame yaganiriye na Gen Muhoozi ndetse bakina Basketball

Perezida Kagame yaganiriye na Gen Muhoozi ndetse bakina Basketball

Jul 26, 2026 - 09:52

Perezida Kagame yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano ukomeye uri hagati y’u Rwanda na Uganda, amahoro n’umutekano mu karere.

Ibiganiro byahuje impande zombi byabereye i Kigali ku wa 25 Nyakanga 2026, ubwo Gen Muhoozi yagiriraga uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri, Gen Muhoozi azaganira n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda ku kongerera imbaraga umubano w’ingabo z’ibihugu byombi.

Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro bugira buti “Perezida Kagame yakiriye Umugaba w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba. Ibiganiro byabo byibanze ku mubano ukomeye uri hagati y’u Rwanda na Uganda, amahoro n’umutekano mu karere.”

Gen Muhoozi yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2025. Icyo gihe yaganiriye n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda ku bufatanye bw’impande zombi, asura Ishuri Rikuru rya gisirikare rya Nyakinama riri mu Karere ka Musanze.

Muri iri shuri, Gen Muhoozi yatanze amasomo ku bufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu kubungabunga amahoro n’umutekano.



Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yaguye kandi na Gen Mubrak Muganga mu gushimangira umubano n'ubufatanye hagati y'ingabo z'ibihugu byombi.

Perezida Paul Kagame n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, bagize umwanya wo gukina umukino wa Basketball, mu gihe uyu musirikare mukuru ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Amakuru y’uko bombi bakinnye Basketball yatangajwe na Andrew Mwenda, wari kumwe na bo muri uwo mukino.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Nyakanga 2026, Mwenda yavuze ko yishimiye gukina Basketball na Perezida Kagame ndetse na Gen Muhoozi, nubwo yisetse avuga ko atitwaye neza muri uwo mukino.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Political & Entertainment and Sports Journalist at BIGEZWEHO ENTERTAINMENT Ltd | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com