Perezida Kagame yasabye abayobozi ba Gatolika kuba umusemburo w’amahoro n’ubwiyunge
Perezida Kagame yasabye abayobozi ba Gatolika kuba umusemburo w’amahoro n’ubwiyunge
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye abayobozi b’inzego za Leta n’ab’amadini gukoresha inshingano zabo mu guteza imbere icyiza n’ukuri ku nyungu z’abaturage.
Ni ibyo yatangaje ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Kanama 2025, ubwo yakiraga muri Village Urugwiro intumwa z’Inama y’Abepisikopi bo muri Afurika na Madagascar (SECAM), bateraniye i Kigali mu nama rusange ya 20 ya SECAM.
Nk’uko bitangazwa n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku rubuga rwa X, mu ijambo rya Perezida Kagame yagarutse ku mateka y’u Rwanda, avuga ko ari isomo rikomeye ry’uko ikiremwamuntu gishobora kugwa, ariko nanone kigashobora guhaguruka kikongera kwiyubaka.
Ati” Amateka y’u Rwanda yerekana ibibi byinshi byabaye mu mateka y’Isi, ariko anerekana ibyiza bishoboka iyo abantu bahagurukiye inshingano zabo. Gutsindwa kwabayeho, ariko abantu beza banze guheranwa n’ayo mateka.”
Umukuru w’Igihugu yasabye aba bihayimana kugira uruhare rufatika mu kongera kubaka ubwiyunge n’amahoro ku Isi.
Ati” Tugomba kwigira ku byabaye, tugakorera hamwe mu kubaka icyizere, ubwiyunge n’amahoro. Si mu Rwanda gusa, ahubwo no muri Afurika yose.”
Inama ya SECAM iri kubera i Kigali kuva ku ya 30 Nyakanga kugeza ku ya 4 Kanama 2025, yahurije hamwe abayobozi barenga 250 ba Kiliziya Gatolika baturutse mu bihugu byose bya Afurika, barimo abakaridinali, abepisikopi, abapadiri, abihayimana, abayobozi b’abakirisitu n’urubyiruko.
Ni inama iterana buri myaka itatu, igahuza intumwa z’Inama 37 z’Abepisikopi za Afurika. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Kristu, isoko y’icyizere, ubwiyunge n’amahoro.”
Mu gutangiza ku mugaragaro iyi nama , Cardinal Fridolin Ambongo wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashimye uburyo u Rwanda rwakiriye iyi nama, anagaragaza ko amateka y’igihugu cy’u Rwanda akomeje guha isomo Isi yose mu kwiyubaka.
Ati” Mu gihugu cy’imisozi igihumbi, u Rwanda, igihugu cyabayeho mu mateka akomeye ariko kinagaragaza imbaraga zo kwihangana no kwiyunga, turashimira cyane Perezida Kagame wagaragaje ubushake bwo kwakira iyi nama.”
Mu by’ingenzi biri kuganirwaho muri iyi nama ya SECAM harimo ubufatanye mu myemerere itandukanye (interfaith dialogue), imihindagurikire y’ibihe (climate change), n’uburyo Kiliziya yakomeza kuba hafi y’abakirisitu batuye mu muryango ushingiye ku mico itandukanye, nko kuba mu miryango ya poligami.
Abagize inama ya SECAM batangaje ko intego ari ugukomeza gushimangira uruhare rwa Kiliziya mu guteza imbere Afurika y’amahoro, icyizere n’ubwiyunge, binyuze mu bumwe n’ubufatanye n’inzego zose zibifite mu nshingano.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







