Perezida Kagame yashimangiye ko abagerageje gucokoza u Rwanda bazubura umutwe byibura nyuma y’imyaka itanu
Perezida Kagame yashimangiye ko abagerageje gucokoza u Rwanda bazubura umutwe byibura nyuma y’imyaka itanu
Perezida Paul Kagame yanenze abakomeza kurebera ubwicanyi n’ibindi bikorwa na FDLR, Wazalendo ndetse na Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, anaha ubutumwa RDF.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere, mu ijambo yagejeje ku basirikare bagera ku bihumbi 6, ubwo hasozwaga amasomo ya gisirikare I Gabiro.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda ruhora rushinjwa n’amahanga n’imiryango mpuzamahanga ubwicanyi muri RDC, nyamara abakora ubwo bwicanyi bagashimagizwa.
Yagaragaje ko ibikorwa bibi by’Interahamwe, Wazalendo na Guverinoma ya Congo iriho ubu bigaragarira buri wese, ndetse byanatumye bamwe mu Banye-Congo bahungira mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame yongeyeho ko abenshi bishwe n’iryo huriro rya Guverinoma, kandi n’uyu munsi bakirimburwa, ariko bigacecekwa.
Ati “Ntaho njya mbona njyewe bivugwa, byandikwa. Ubwo ariko bikubwira impamvu. Impamvu nyine ni ko bashaka ko ari ko biboneka, ko ikibazo cyose kigeze kibaho mu Burasirazuba bwa Congo cyangwa muri Congo yose ni u Rwanda.”
Yavuze ko bitangaje uburyo hari abashinja RDF ubwicanyi, bayibeshyera, bakirengagiza uko yafashije abacancuro bari muri Congo gutaha iwabo ku neza banyuze mu Rwanda.
Yibukije ko abo bacanshuro n’abasirikare b’ibindi bihugu bafashijwe na RDF gutaha amahoro, ariko izi ngabo zikaba zigiharabikwa muri raporo zitandukanye.
Ati “RDF y’inyicanyi iba yarabishe ga. Ni ko byagenze se? Hanyuma se ubwo ujya gushinja RDF, akavuga ngo ni yo ikora ibintu byose bibi muri Congo, yabihera he?”
Perezida Kagame yagaragaje ko uziyenza ku Rwanda atazamenya ikimukubise
Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yabwiye inzego z’umutekano z’u Rwanda ko akazi zikora ari umwuga urimo kurwana intambara ariko intego atari ukwica cyangwa gukomeretsa.
Ati “Ntabwo intego ari ukwica cyangwa ari ugukomeretsa, keretse iyo abandi badakunda u Rwanda, badashaka u Rwanda, bateje intambara ku Rwanda.”
Perezida Kagame yavuze ko abagerageza gushoza intambara ku Rwanda, bagomba kumenya ko bibaye ngomba rwayirwana kandi rukayitsinda.
Ati “Icyo gihe wa mwuga ni wo uzira noneho mu nshingano nyakuri. Icyo gihe intambara irarwanwa, kandi tugomba kuyirwana tugira ngo tuyitsinde.”
Umukuru w’Igihugu yibukije ko abigamba cyangwa abarota kugirira nabi u Rwanda, ubwabo babonye ko batabishobora.
Ati “Nk’abo basakuje cyane bakavuga ko bagomba kugirira u Rwanda nabi, sinabinyura iruhande ariko si ndi buvuge byose, ni ho natangiriye, mbashimira kubera ko babonye ko kugirira u Rwanda nabi bitoroshye.”
Yakomeje agira ati “Wenda nibamara kuruhuka, nyuma y’imyaka itanu bazongera bagerageze ariko bizaba nka kwa kundi cyangwa birusheho kuba bibi ku bashoje intambara ku Rwanda.”
Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rutari gashozantambara ariko ruyishojweho rwayirwana.
Ati “Ntabwo turi ba gashozantambara rwose. Ariko kuba ba karwanantambara byo turi byo. Biterwa n’aho tuyirwanira, n’uko yaje n’ibitureba muri iyo ntambara.”
Perezida Kagame yavuze ko ibikorwa bya Leta ya Congo ifatanyamo n’Interahamwe, Wazalendo n’indi mitwe, bituma u Rwanda ruhora rwiteguye kurinda ubusugire n’abaturage muri rusange.
Ati “Ibyo rero ni byo biba bikwiye kuviramo abantu, guhora biteguye. Dufite umutima wo guhangana n’ibibazo, ntiturambirwe ndetse tukiga gukora ibintu byinshi nubwo dufite amikoro make, ariko ibyo dukora, ndetse bikarinda amikoro dufite.”Perezida Kagame yashimangiye ko abagerageje gucokoza u Rwanda bazubura umutwe byibura nyuma y’imyaka itanu





