Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Burundi ari Edeni yo muri Bibiliya
Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Burundi ari Edeni yo muri Bibiliya
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yamenyesheje Abarundi ko igihugu cyabo ari cyo ‘Ubusitani bwa Edeni’ buvugwa mu gitabo cy’Itangiriro na Ezekiyeli muri Bibiliya.
Ndayishimiye ubwo yari ayoboye inama y’ubukerarugendo yabereye kuri Hôtel Club du Lac Tanganyika tariki ya 27 Gashyantare 2024, yavuze ko Abarundi bafite igihugu cyiza, ariko ko batabizi.
Yasobanuye ko u Burundi “bukoze ku nyanja” bitewe n’uko amazi abuturukamo yisuka muri Pacifique, abanje kunyura muri Tanganyika, agakomereza mu ruzi rwa Rukuga na rwo rukayasuka mu rwa Congo, agakomereza muri Atlantique.
Mu Itangiriro 2:8-9 handitse hati “Uwiteka Imana ikeba ingobyi muri Edeni mu ruhande rw’iburasirazuba, ishyiramo umuntu yaremye, Imezamo igiti cyose cy’igikundiro cyera imbuto ziribwa, imeza n’igiti cy’ubugingo hagati muri iyo ngobyi, imazemo n’igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi.”
Perezida Ndayishimiye yatangaje ko u Burundi ari bwo busitani bwa Edeni. Ati “U Burundi ni ubusitani bwa Edeni. Igihe Imana yirukanaga Adamu na Eva mu busitani bwa Edeni, yazanye abamalayika bafite inkota z’umuriro kugira ngo baharinde, ntibazasubireyo.”
Mu Itangiriro handitse ko umugezi uturuka muri Edeni wigabyemo indi ine irimo: Pishoni ugose igihugu cyose cya Havila, uwa Gihoni ugose icya Kushi, Hidekelu igose Ashuri n’uwa Ufurate.
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko iyi migezi ine ari: Rusizi, Ruvubu, Maragarazi n’Akanyaru, kandi ngo impamvu Abarundi batabasha kubibona ari uko abamalayika bafite inkota z’umuriro bahahishe.
Mu Itangiriro 7:1 handitse ngo “Uwiteka abwira Nowa ati ‘Injirana mu nkuge n’abo mu nzu yawe mwese kuko ari wowe nabonye ukiranuka mu maso yanjye muri iki gihe’.”
Perezida Ndayishimiye yasobanuriye abitabiriye iyi nama ko Nowa yari yarubatse iyi nkuge (ubwato) mu Burundi. Ati “Mbabwire, ubwato bwavuye mu Burundi, imvura yarimo imiyaga myinshi. Ubwato bwari i Burundi, umuyaga urabutwara, hanyuma umwuzure wagiye kurangira bugeze hariya hirya muri Israel.”
Yahamije ko abanyamahanga bakunda gusura u Burundi bitewe n’uyu mwihariko ahamya ko bufite.





