Gatsibo: Umujura yafatiwe mu cyuho n'abaturage maze baramukubita hafi yo ku mwica
Gatsibo: Umujura yafatiwe mu cyuho n'abaturage maze baramukubita hafi yo ku mwica
Gatsibo uwiteka Iradukunda arsene yafashwe n'abaturage ubwo yamaraga kwiba ihene maze baramukubita ariko inzego zishinzwe umutekano zitabara atarashiramo umwuka.
Ibi byabereye mu murenge wa Rugarama Akagari ka bugarama umudugudu wa kenene kuwa 20 nyakanga 2025 ubwo umusore uri mu kigero cy'imyaka 27 ukomoka mu murenge wa Jabana yafatirwaga mu cyuho nabaturage amaze kwiba ihene 2 yazishe azitwaye mu gikapu.
Bamwe mubatuye muri ako gace bavuga ko amakuru ajya kumenyekana umwe mu bagore wari aho hafi yagiye kubona abona umuntu hafi y'ikawa zari aho hafi maze abona afite umufuka w'umweru maze abona ateruye igikapu cy'umukara agishyiramo wa mufuka ubundi yurira moto maze abari aho bavuza induru maze umwe mubatuye aho hafi iyo moto agerageza kuyiharika. Maze uwari utwaye abaza uwo atwaye ati ko numva induru byagenzute undi aramusubiza ati twara ahubwo ongera umuriro ndi kwihuta. Ariko uwari utwaye akomeje kumva induru niko guhagarara uwo yaratwaye ahita asimbuka ariruka asiga cya gikapu maze abaturage barebye babonami intumbi z'ihene 2 niko kumwirukaho baramufata bamuzana aho yataye igikapu.
Maze abaturage baramukubita hafi yo gupfa ariko inzego zishinzwe umutekano zitabara atarashiramo umwuka. Uwibwe ihene yavuze ko baje nijoro maze bagaca mu gikari niko gusohora ihene barazica maze bazitwara ari intumbi.
Ibi bikimara kuba polisi yahise itabara maze ita muri yombi umu motari wari utwaye uyu mugabo ndetse nuwakoze icyaha hamwe. Batwara n'ihene zari zibwe nk'ibizibiti.







