Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Perezida Daniel Francisco Chapo wa Mozambique
Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Perezida Daniel Francisco Chapo wa Mozambique
Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, yageze mu Rwanda, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro mu muhezo byibanze ku ngingo z’ingenzi z’ubufatanye bukomeje hagati y’u Rwanda na Mozambique.
Ubwo Perezida Chapo yageraga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, yakiriwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe.
Mu bandi bamwakiriye kandi harimo Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Umuyobozi Mukuru wa Polisi, CG Felix Namuhoranye, n’Umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS), Havugiyaremye Aimable ndetse n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.
Biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Chapo asura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi ndetse akaza kwakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, bakaza kugirana ibiganiro kibera mu muhezo muri Village Urugwiro.





