Perezida Trump basanze afite indwara ikomeye cyane
Perezida Trump basanze afite indwara ikomeye cyane
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ‘White House’ byatangaje ko Perezida Donald Trump afite indwara y’imitsi imutera kubyimba amaguru.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ‘White House’ byatangaje ko Perezida Donald Trump afite indwara y’imitsi imutera kubyimba amaguru.
Indwara y’iminsi yafashe Trump izwi nka ‘chronic venous insufficiency’. Yibasira imitsi cyane cyane iyo mu kaguru ku buryo itagira ubushobozi bwo kohereza amaraso mu mutima, ahubwo agatemba asubira inyuma ku buryo atera ibirenge n’amaguru kubyimba.
Mu minsi ishize nibwo ubuzima bwa Donald Trump bwatangiye kwibazwaho, nyuma y’amafato yagiye hanze bigaragara ko ibirenge n’intoki bye bibyimbye.
Nyuma yo kubona iki kibazo, White House yatangaje ko Trump yagiye kwa muganga, basanga afite iyi ndwara. Ni amakuru yagize hanze ku wa Kane tariki 17 Nyakanga 2025.
Yanditswe na Yadufashije Marie Rose