Perezida wa Ferwafa Shema Fabrice yatangajeko agiye kubaka Amavubi afite intego

Oct 13, 2025 - 02:48
 0
Perezida wa Ferwafa Shema Fabrice yatangajeko agiye kubaka Amavubi afite intego

Perezida wa Ferwafa Shema Fabrice yatangajeko agiye kubaka Amavubi afite intego

Oct 13, 2025 - 02:48

Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amagaru hano mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yatangaje ko bagiye kubaka ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ifite intego.

Ibi bikubiye mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kuri iki cyumweru tariki 12 Ukwakira 2025, ubwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yari mu myitozo ya mbere yakoreye ku kibuga muri Afurika y'epfo.

Ku wa Gatandatu tariki 11 Ukwakira 2025, nibwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yageze muri Afurika y'epfo aho izakinira n'iki gihugu umukino usoza imikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy'Isi kizaba umwaka utaha wa 2026.

Shema Ngoga Fabrice mu Kiganiro yakoze yatangaje ko nk'ubuyobozi bagiye gutangira kubaka ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi avuguruye ndetse ko ibyo byose bizajyana no gutegura ikipe y'Abato kugira ngo bategure n'abakinnyi b'ejo hazaza.

Yagize ati " Icyo turimo kwiga muri iyi minsi, turi kureba uko twavugurura Amavubi, tudahereye mu bakuru gusa ahubwo no mu bato. Tugiye Gushyira imbaraga nyinshi mu bana bato, guhera cyane mu batarengeje imyaka 17. Dushaka kubaka umusingi w'umupira ukomeye, kugira ngo natwe tube dufite abakinnyi batandukanye kandi bamenyereye amarushanwa."

Uyu muyobozi kandi yagarutse ku ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi nkuru, yemeza ko hari abakinnyi bashya bagiye kuza ndetse ko mu mikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy'Afurika izaba umwaka utaha u Rwanda ruzaba rufite ikipe ikomeye kandi ifite intego.

Yagize ati " Amavubi y'abakuru, hari abandi bakinnyi bashya tuzazana. Tugiye gushyiramo imbaraga ku buryo mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika tuzaba dufite imbaraga, dufite ikipe tuvuga ko ifite intego."

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi izakina umukino wayo na Afurika y'epfo tariki 14 Ukwakira 2025. Ni ku wa Kabiri w'iki cyumweru ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba kuri Mbombela Stadium.

  Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure