Perezida wa FERWAFA Shema Ngoga Fabrice yahuye n’umuyobozi wa FIFA
Perezida wa FERWAFA Shema Ngoga Fabrice yahuye n’umuyobozi wa FIFA
Perezida wa FERWAFA Shema Ngoga Fabrice, yanyuzwe no guhura n’umuyobozi wa FIFA, Giani Infantino baganiriye kuri byinshi byateza imbere umupira w’u Rwanda.
Ku wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025, nibwo umuyobozi wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yahuye n’umuyobozi wa FIFA, Giani Infantino. Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro bigaruka ku cyerekezo n’iterambere ry’umupira w’amagaru mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.
Ni ibiganiro byabereye mu gihugu cya Marocco mu mujyi w’i Rabbat aho icyicaro gikuru cya FIFA giherereye kuri uyu mugabane w’Afurika.
Bimwe mu byagarutsweho cyane muri ibi biganiro harimo guteza imbere umupira w’abato, imiyoborere myiza kugira ngo umupira ukomeze gutera imbere, aho ibikorwa byo kubaka ibibuga bigeze mu duce twa Gicumbi, Rusizi ndetse na Rutsiro bizuzura mu mpera z’uyu mwaka wa 2025.
Ikindi kandi cyagarutsweho muri ibi biganiro harimo ikoreshwa rya VAR mu buryo bushya buzwi nka Football Video Support yashyizwe muri Sitade Amahoro ariko itaratangira gukoreshwa. Ariko kandi Shema Fabrice yagaragarije uyu muyobozi wa FIFA inyubako nshya ya FERWAFA iratahwa mu minsi micye ndetse izafasha mu guteza imbere impano z’abato kuko niho bazajya bacumbika.
Umuyobozi wa FIFA Giani Infantino muri ibi biganiro yagiranye na Shema Fabrice, yavuze ko FIFA ihora yiteguye kumva ibibazo by’abayobozo b’amafederasiyo ndetse bakabafasha kubibonera ibisubizo.
Yagize ati “ Ibiro bya Afurika byashyizwe hano kugira ngo dukorane bya hafi n’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru, twumve ibibazo byanyu kandi tubafashe kubona ibisubizo bifatika.”
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yanyuzwe cyane no guhura n’umuyobozi wa FIFA, Giani Infantino ndetse n’uko yakiriye ibyo yamugejeje bijyanye n’ibyo ashaka kugeza ku mupira w’amaguru w’u Rwanda.
Yagize ati “Byari amahirwe akomeye yo gusobanurira Perezida wa FIFA gahunda y’iterambere ry’umupira mu Rwanda. Nanyuzwe cyane n’uko yayakiriye ndetse no ku bw’isezerano rye ryo kudufasha kwihutisha intambwe tugomba gutera.”
U Rwanda muri 2026, ruzakira imikino mpuzamahanga ya gishuti itegurwa na FIFA izwi nka FIFA Series 2026 mu bagabo ndetse n’abagore. Iki nacyo kiri mu cyaganiriweho muri ibi biganiro hagati y’aba bayobozi bombi.
Ku itariki 30 Kanama 2025, nibwo Shema Ngoga Fabrice yatorewe inshingano zo kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







