Imikino: Gatera Moussa yagizwe umutoza mushya wa Rutsiro FC
Imikino: Gatera Moussa yagizwe umutoza mushya wa Rutsiro FC
Gatera Moussa uherutse gusezererwa muri Gorilla FC yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru, yagizwe Umutoza mushya wa Rutsiro FC, aho yasinye amasezerano y’amezi atatu.
Tariki ya 18 Gashyantare 2024 ni bwo Gorilla FC yirukanye Gatera kuko ubuyobozi bwayo bwari butangiye gukemanga ubushobozi bwe bushobora kutayigumisha mu Cyiciro cya Mbere.
Uyu mugabo yagiye amaze gutoza imikino 21, atsinzemo itanu, anganya itandatu mu gihe yari yatsinzwe 10. Ibi bivuze ko yari asize iyi kipe ku mwanya wa 14 n’amanota 21 gusa.
Nyuma y’igihe gisaga amezi abiri yahise ahabwa izindi nshingano mu Cyiciro cya Kabiri muri Rustiro FC yamanutse umwaka ushize ndetse ahita ahabwa akazi ko guhita yongera akayisubiza mu Cyiciro cya Mbere.
Kwitwara neza kuri izi nshingano ni byo bizatuma Gatera uzaba ari kungirizwa na Rubangura Omar bombi babasha kongera amasezerano ndetse bakaba bakomeza kuyitoza.
Rutsiro FC yatozwaga na Okoko Godfrey wayigezemo mu Ukuboza 2022, gusa umusaruro muke watumye atandukana n’iyi kipe ku bwumvikane.
Iyi kipe ifite gahunda yo kuzamuka iri ku mwanya wa mbere wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Itsinda A, aho imaze gukina imikino 21 ikaba ifite amanota 47, ikarusha Intare FC iyikurikiye abiri gusa.







