Perezida wa Tanzania Samia Hassan Suluhu yakoze impinduka mu bayobozi batandukanye ahera ku mukuru w'Intara ucyekwaho gusambanya Umunyeshuri
Perezida wa Tanzania Samia Hassan Suluhu yakoze impinduka mu bayobozi batandukanye ahera ku mukuru w'Intara ucyekwaho gusambanya Umunyeshuri
Perezida wa Tanzania Samia Hassan Suluhu yakoze impinduka ahera ku Muyobozi w'Intara ya Simiyu Dr Yahaya Ismaili Nawanda, watangiye gukorwaho iperereza na Polisi nyuma yaho kuri uyu wambere bivuzwe ko yasambanyije umunyeshuri wiga muri Kaminuza muri Mwanza, ufite imyaka 21.
Itangazo ryaturutse mu biro by'Umukuru w'igihugu rivuga ko Perezida Samia yashyizeho Umuyobozi w'Intara ya Momba, Elias Daniel Mwandobo., uyu Elias mbere yuko agirwa Umuyobozi w'Intara yari asanzwe akora mu biro by'Umukuru w'igihugu.
Mubandi bahawe inyanya harimo Christopher Magara wagizwe Umuyobozi w'Akarere ka Nanyumbu., harimo kandi George Hilary Herbert wagizwe umuvugizi w'urukiko rw'ubujurire, ndetse na Col Laban Kihongosi, wagizwe Umuyobozi w'Intara ya Simiyu aho yasimbuye Dr Yahaya Ismaili Nawanda uriho ukurikiranwa na Polisi ku cyaha acyekwa cyo gusambanya umunyeshuri wiga muri Kaminuza Mwanza ufite imyaka 21.
Dr Yahaya yari Umuyobozi w'Intara ya Simiyu yirukanywe nyuma yaho kuri uyu wa mbere bivuzwe yasambanyije Umunyeshuri .
Gusa uyu mugabo Yahaya, kuri uyu wakabiri tariki 10 Kamena 2024, yatangarije Radio yitwa Wasafi mu kiganiro cya mu gitondo kizwi nka Goodmorning, aho yavuze ko icyaha acyekwaho kitabaye ahubwo ari akagambane bamukoreye kugirango akurwe ku buyobozi bw'Intara.







