Perezida William Ruto yasabye imbabazi umukobwa we mu ruhame kubwo kumubuza kwiga gukina filme
Perezida William Ruto yasabye imbabazi umukobwa we mu ruhame kubwo kumubuza kwiga gukina filme
Perezida wa Kenya William Ruto yasabiye mu ruhame imbabazi umukobwa we kubwo kumubuza gukabya inzozize
Perezida wa Kenya, William Ruto, yasabye imbabazi umukobwa we mu ruhame nyuma yo kwemera ko yamubujije gukurikira inzozi ze zo kwiga ibijyanye na filime, ibintu yavuze ko kuri ubu asanga yarakoze nabi.
Ibi yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa 2 Gicurasi 2026, ubwo yari yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya sinema n’itangazamakuru rya televiziyo bizwi nka Kalasha International Film & TV Awards byabereye i Nairobi muri Kenya.
Ibi birori bifatwa nk’ibikomeye cyane mu rwego rwa sinema muri Kenya no muri Afurika y’Iburasirazuba muri rusange, kuko bihuriza hamwe abakora filime, abakinnyi ba sinema, abanyamakuru, abanditsi n’abatunganya ibiganiro bya televiziyo baba baritwaye neza mu mwaka ushize.
Ubwo Perezida Ruto yahabwaga umwanya wo kugeza ijambo ku bitabiriye ibi birori, yabanje gushimira abakora mu ruganda rwa sinema muri Kenya, avuga ko bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere igihugu no kumenyekanisha umuco wacyo ku rwego mpuzamahanga.
Gusa mu ijambo rye, hari aho yavuze inkuru yihariye ku buzima bwe bwite ndetse n’umubano we n’umukobwa we, Chepng’etich, yemera ko hari icyemezo yafashe kitarimo ubushishozi.
Ati: “Hari ikindi nshaka kuvuga kuri uyu mugoroba. Ndifuza gusaba imbabazi umukobwa wanjye Chepng’etich. Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, yambwiye ko ashaka kwiga ibijyanye na filime, ariko icyo gihe ndamwangira.”
Perezida Ruto yavuze ko icyo gihe atabonaga neza amahirwe ari mu ruganda rwa sinema ndetse ko yumvaga uwo mwuga utatanga icyizere gihagije cy’akazi cyangwa iterambere.
Yavuze ko nk’ababyeyi benshi bo muri Afurika, hari igihe baba bumva ko abana babo bakwiye kwiga amasomo afatwa nk’afite ahazaza heza kurushaho nk’ubuganga, amategeko, ubwubatsi cyangwa ubucuruzi, bityo ntibahe agaciro impano z’abana babo.
Nyuma yo kwanga ko umukobwa we yiga filime, yavuze ko yaje kwiga ibijyanye no gutunganya imbere mu nyubako, icyakora Perezida Ruto akavuga ko kuri ubu yemera ko yari akwiriye kumushyigikira mu cyo yifuzaga.
Ati: “Nyuma yo kureba ibyo mwagaragaje uyu mugoroba, nasanze naribeshye. Nari kumureka akiga ibijyanye na filime kuko yari azi neza icyo ashaka. Niba ari kundeba aho ari hose, ndashaka ko amenya ko yari afite ukuri.”
Aya magambo ya Perezida Ruto yakiriwe n’amashyi menshi ndetse ashimisha benshi bari bitabiriye ibyo birori, cyane cyane abakora mu rwego rw’ubuhanzi n’imyidagaduro, bavuze ko ari ubutumwa bukomeye bushobora gufasha ababyeyi guhindura imyumvire ku mpano z’abana babo.
Perezida Ruto yavuze kandi ko ubuhanzi atari imyidagaduro gusa, ahubwo ko ari kimwe mu bikorwa bishobora guteza imbere ubukungu bw’igihugu no guhanga imirimo mishya ku rubyiruko.
Yasobanuye ko urwego rwa sinema, umuziki n’itangazamakuru rufasha urubyiruko gukoresha impano zarwo rukihangira imirimo aho guhora rutegereje akazi ka Leta cyangwa ibigo byigenga.
Yagaragaje ko Leta ya Kenya yatangiye gushyira imbaraga nyinshi mu guteza imbere ubuhanzi binyuze mu nzego zitandukanye zigamije gushyigikira abakora muri uru rwego.
Mu byo yavuze harimo ko hashyizweho ishami rishinzwe ubukungu bushingiye ku buhanzi ndetse hanashyirwaho urwego rwihariye rukorana n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu gukurikirana iterambere ry’uru rwego.
Yanagarutse kuri gahunda nshya ya Leta ya Kenya igamije gufasha abahanzi kubona isoko ryagutse, aho yavuze ko nibura 30% by’amatangazo yamamaza atangwa n’inzego za Leta azajya anyuzwa ku bikorwa n’imbuga z’abahanzi.
Perezida Ruto yavuze ko ibi bizafasha abakora mu ruganda rw’ubuhanzi kubona amafaranga menshi no guteza imbere ibikorwa byabo.
Yanasabye Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya kwihutisha itegeko rijyanye no kurengera uburenganzira bw’abahanzi, avuga ko hari benshi bagihura n’ibibazo byo kwibwa ibihangano cyangwa kudahabwa inyungu zikwiye zituruka ku kazi kabo.
Mu gusoza ijambo rye, Perezida Ruto yashimangiye ko Afurika ikwiye gutangira guha agaciro impano z’urubyiruko no gushyigikira inzego z’ubuhanzi kuko ari imwe mu nzira zafasha umugabane kugera ku iterambere rirambye no kugabanya ubushomeri mu rubyiruko.






