Polisi ya Uganda iri guhigisha uruhindu umusore w'imyaka 19 nyuma yo kwica se

Dec 23, 2024 - 15:28
 0
Polisi ya Uganda iri guhigisha uruhindu umusore w'imyaka 19 nyuma yo  kwica se

Polisi ya Uganda iri guhigisha uruhindu umusore w'imyaka 19 nyuma yo kwica se

Dec 23, 2024 - 15:28

Umugabo w’imyaka 52, Darius Turamyomwe, yapfuye azize ibikomere yatewe n’umuhungu we, Nicholas Niwagaba w’imyaka 19, nyuma y’amakimbirane ashingiye ku butaka.

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu mu Mudugudu wa Mumihanga, mu Murenge wa Kitumba, mu Karere ka Kabale. Nk’uko Peregia Kyarimpa, umugore wa nyakwigendera abitangaza, Niwagaba yasabye ko se yamuha umugabane w’ubutaka bw’umuryango. Icyakora, Turamyomwe yaranze, agira inama umuhungu we gukora cyane no kugura isambu ye dore ko amaze kuba mukuru ku myaka 19.

Niwagaba yarakajwe no kwanga, aho ngo yaba yarateye se, amusiga muri koma. Turamyomwe yahise ajyanwa mu bitaro by’Akarere ka Kabale ariko yitaba Imana ku wa Gatandatu nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Observer.

Elly Maate, Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Kigezi yavuze ko batangiye guhiga Niwagaba wahunze. Maate yahamagariye abaturage gufasha abashinzwe umutekano mu gushakisha ukekwaho icyaha kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera.

Amakimbirane ashingiye ku butaka akunze kugaragara muri Kabale no mu tundi turere two muri Kigezi kubera ibura ry’ubutaka bwo guhingwaho mu karere gatuwe cyane kandi k’misozi. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Samuel Barijunaki, umuyobozi ushinzwe amakimbirane ashingiye ku butaka kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabale, yatangaje ko buri cyumweru iyi sitasiyo yakira ibirego 8 kugeza ku 10 bishingiye ku butaka. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06