Putin yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya ya Ruguru, bemeza ko ibihugu byombi ari magara ntunsige

Oct 27, 2025 - 13:51
 0
Putin yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya ya Ruguru, bemeza ko ibihugu byombi ari magara ntunsige

Putin yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya ya Ruguru, bemeza ko ibihugu byombi ari magara ntunsige

Oct 27, 2025 - 13:51

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yahuye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya ya Ruguru, Choe Son Hui, mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru bikomeje hagati y’ibihugu byombi byafashije gukomeza umubano wabo mu gihe cy’intambara yo muri Ukraine.

Amashusho yashyizwe ahagaragara n’ibitangazamakuru bya Leta mu Burusiya yagaragaje Putin asuhuza Choe muri Kremlin uyu munsi ku wa mbere, mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, na we yari ahari muri ibyo biganiro.

Putin yavuze ko “umubano hagati y’u Burusiya na Koreya ya Ruguru uri kugenda neza kandi yohereje intashyo mugenzi we wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Sputnik byo mu Burusiya.

U Burusiya na Koreya ya Ruguru, byombi byafatiwe ibihano  n’ibihugu byo mu burengerazuba, ibi bihugu byombi kandi byongereye cyane ubufatanye mu myaka yashize, harimo no gusinya amasezerano y’ubutwererane mu bya gisirikare mu 2024, asaba buri gihugu gufasha ikindi mu gihe kiri mu ntambara.

Kuva icyo gihe, Koreya ya Ruguru yohereje abasirikare bagera ku 10,000 gufasha u Burusiya mu ntambara yo muri Ukraine, aho nibura 600 muri bo bamaze kugwa ku rugamba, nk’uko bigaragazwa n’amakuru aturuka i Seoul no i Kyiv.

Pyongyang yemeye ku nshuro ya mbere ko abasirikare bayo bari mu ntambara muri Mata uyu mwaka, ivuga ko bafashije u Burusiya kwisubiza akarere ka Kursk gafite agaciro k’ingirakamaro.

Hashize iminsi mike, Kim yakoze umuhango wo gufungura inzu ndangamurage (musee) i Pyongyang, yitiriwe abasirikare ba Koreya ya Ruguru baguye muri iyo ntambara. Yavuze ko kohereza abo basirikare “byatangije amateka mashya y’ubusabane mu bya gisirikare” n’u Burusiya, igihugu yavuze ko gifitanye “ubufatanye budatsindwa” na Koreya ya Ruguru.

     

    Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure