RDB yatangaje ko yahagaritse ibikorwa by’imikino y’amahirwe bya Kings Bet Ltd

Aug 26, 2025 - 00:42
 0
RDB yatangaje ko yahagaritse ibikorwa by’imikino y’amahirwe bya Kings Bet Ltd

RDB yatangaje ko yahagaritse ibikorwa by’imikino y’amahirwe bya Kings Bet Ltd

Aug 26, 2025 - 00:42

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje ko ruhagaritse ibikorwa by’imikino y’amahirwe by’ikigo cya Kings Bet Ltd Gaming yo mu cyiciro cya D, nyuma yo kugaragaza ko cyanyuranyije inshuro nyinshi n’amategeko n’amabwiriza agenga imikino y’amahirwe mu Rwanda.

Mu itangazo rya RDB ryo ku wa Mbere, tariki ya 25 Kanama (08) 2025, yavuze ko yafashwe iki cyemezo nyuma yuko ikigo cya King Bet Ltd kinyuranyije kenshi n’itegeko No. 58/2011 agenga imikino y’amahirwe mu Rwanda ndetse n’amabwiriza y’uru rwego arebana n’iyi mikino.

Yifashishije itangazo, RDB yagize iti:” Guhera ubu, King Bet Ltd isabwa guhagarika ibikorwa byose bijyanye n’imikino y’amahirwe mu Rwanda. Abaturage basabwe kudakorana cyangwa kwitabira ibikorwa by’iki kigo kugeza igihe iki cyemezo kizavanwaho.”

Yongeyeho ko ibikorwa byose byakorwa nyuma yo gusohoka kw’iri tangazo bizafatwa nko kwica amategeko bikaba byaganisha mu gufunga burundu.

Yagize iti:” Igikorwa icyo ari cyo cyose bakora nyuma y’ iri tangazo, kizafatwa nko kwica amategeko, gikurikirwe n’ibihano bigenwa n’amategeko birimo no kwamburwa burundu uruhushya rw’ibijyanye no gukora Imikino y’amahirwe.”

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere rwibukije abahawe uruhushya rwo gukora ibikorwa by’imikino y’amahirwe kubahiriza ibyiciro bagenewe gusa. Ruvuga ko bakwiye kwirinda gukora ibikorwa by’imikino y’amahirwe bataherewe uruhushya cyangwa ibidafitiwe uburenganzira.

Mugihe bitubahirijwe, RDB ivuga ko hakurikizwa ibiteganywa n’amategeko harimo ibihano byo guhagarikwa kw’ibikorwa cyangwa kwamburwa uruhushya.

RDB yanavuze ko ikomeje kwiyemeza kubungabunga imikorere myiza y’urwego rw’imikino y’amahirwe, ikanakurikirana ko ibikorerwa muri iyo mikino byubahiriza amategeko no kugerengera ababyitabira ndetse n’ inyungu z’abaturage muri rusange