RDC: Abaturage baratabaza ingabo za leta guhagarika M23 gukomeza gufata uduce

Mar 13, 2024 - 11:38
 0
RDC: Abaturage baratabaza ingabo za leta guhagarika M23 gukomeza gufata uduce

RDC: Abaturage baratabaza ingabo za leta guhagarika M23 gukomeza gufata uduce

Mar 13, 2024 - 11:38

Sosiyete sivile ya Kasindi muri teritwari ya Beni ( Kivu ya Ruguru) irahamagarira ingabo za leta gukora ibishoboka byose kugira ngo ihagarike M23 iri kwerekeza mu majyaruguru y’iyi ntara.

Aba baravuga ibi nyuma y’aho uyu mutwe ufashe agace gakungahaye ku burobyi ka Vutsumbi,ku nkombe z’ikiyaga cya Edward.

Joël Kitausa,Perezida wa sosiyete sivili ys Kasindi yabwiye Radio Okapi ati: "Mu byukuri duhangayikishijwe n’ibitero bikataje bya M23 i Rutshuru. Kubera ko twe, i Kasindi, duturanye na Vitshumbi,ingabo zigomba gukora ibishoboka byose kugira ngo ibi bitero bya M23 bihagarare. "

Yahamagariye kandi abaturage baho, cyane cyane urubyiruko, kuba maso.

Ku bwe, "umutekano ni inshingano za buri wese. Abaturage bagomba kuba maso, kandi bagomba kubahiriza uburyo bwo gutanga amakuru no kwirinda ibihuha muri iki gihe kigoye."

Yakomeje avuga ko teritwari za Beni na Lubero, kugeza ubu arizo zonyine mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru M23 itarafata.

Ku wa mbere ushize, izi nyeshyamba zafashe Vitshumbi nta mirwano.

Mu byumweru bibiri bishize, izi nyeshyamba zafashe imidugudu n’uduce twinshi twa Rutshuru, cyane cyane Nyanzale, Kikuku, Mutanda Kibirizi.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06