Reagan Rugaju yagize icyo avuga ku makuru yavugwaga ku kibazo cye na Lorenzo

Feb 16, 2026 - 17:24
 0
Reagan Rugaju yagize icyo avuga ku makuru yavugwaga ku kibazo cye na Lorenzo

Reagan Rugaju yagize icyo avuga ku makuru yavugwaga ku kibazo cye na Lorenzo

Feb 16, 2026 - 17:24

Umunyamakuru wa RBA Ndayishimiye Reagan Rugaju yagize icyo avuga ku magambo akomeye amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye yateye abantu kwibaza byinshi.

Ni amashusho aherutse gushyirwa hanze n'abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane urwa Instagram aho yavugaga atishimye byumwihariko ku kibazo cye na mugenzi we bahuriye mu ruganda rumwe n'umwuga w'itangazamakuru ariwe Lorenzo bahoze bakorana muri RBA.

Nyuma yayo mashusho ya Reagan haje kugaragara Konti ya Twitter yahindutse X iri mu mazina y'uyu munyamakuru aho yanditsweho ubutumwa bugaragaza ko asaba imbabazi ku myitwarire yagaragaje kuri Live yakoreye kuri Instagram mu minsi yatambutse asa nutishimiye imyitwarire y'umwe mu banyamakuru ndetse akomoza ku mazina uyu munyamakuru mugenzi we bamutazira bamuvuga nabi.

Nubwo biri uko Reagan Rugaju ubwo yavuganaga n'ikinyamakuru kimwe mu Rwanda yahakanye iby'iyo Konti yacishijweho ubu butumwa avuga ko atari Konti ye nubwo ikunda gucishwaho bimwe mu bikorwa bye aho yavugaga ko nawe ayibona uko ntakaboko ke kabirimo.

Hamaze iminsi inkundura y'amagambo hagati y'aba basore ku mbuga nkoranyambaga cyane ku makimbirane bafitanye ashingiye ku mibanire aho umwe yagiye aca amarenga yo kudahuza n'undi kubera impamvu runaka bagenda bavuga ibintu bikomeje kunengwa na benshi mu bakunzi babo.