REB ITANGAZO RIGENEWE ABARIMU, ABAYOBOZI NDETSE N’ABAFITE AHO BAHURIYE N’UBUREZI BOSE

Aug 7, 2025 - 01:10
 0
REB ITANGAZO RIGENEWE ABARIMU, ABAYOBOZI NDETSE N’ABAFITE AHO BAHURIYE N’UBUREZI BOSE

REB ITANGAZO RIGENEWE ABARIMU, ABAYOBOZI NDETSE N’ABAFITE AHO BAHURIYE N’UBUREZI BOSE

Aug 7, 2025 - 01:10

Bwana/Madamu Meya w’Akarere (Bose) Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (Bose)

Nyakubahwa,

Impamvu: Gutumira abarimu bazahugura kuri sites(Wave2) kugira ngo  hasubukurwe amahugurwa ku barimu binyuze muri gahunda yihariye igenewe abarimu batize uburezi.

Minisiteri y’Uburezi ibinyujije muri REB ku bufatanye n’Ikigega cy’Isi (World Bank) iri gushyira mu bikorwa gahunda yihariye igenewe abarimu badafite impamyabumenyi mu burezi ariko bafite icyiciro cya 2. Intego ni ukongera ubumenyi no gutanga impamyabumenyi yemewe mu burezi ku barimu bigisha mu mashuri y’incuke n’abanza badafite izo mpamyabumenyi.

Muri urwo rwego, REB iramenyesha kandi itumira abarimu, abarimu bazahug n’abayobozi b’ibigo bizahugurirwamo byo mu karere kanyu kugira ngo bafashe mu gusubukura amahugurwa y’aba barimu badafite impamyabumenyi. Ayo mahugurwa azatangira kuwa 9 Kanama 2025 kandi azajya aba mu mpera z’icyumweru no mu minsi y’akazi guhera kuwa 27 Kanama 2025.

Kubona amakuru arambuye, mwahamagara Bwana KIVIVIRI William, ushinzwe gufasha no gucunga abarimu kuri email: wkiviviri@reb.rw cyangwa kuri telefone 0785501792, ndetse na Bwana MURASIRA Gerard, Umuyobozi ushinzwe amahugurwa y’abarimu kuri email: gmurasira@reb.rw cyangwa kuri telefone 0788625992.

Murakoze.

Asinywe na

Dr. MBARUSHIMANA Nelson

Umuyobozi Mukuru wa REB

Kopiye yoherejwe kuri:

Nyakubahwa Minisitiri w’Uburezi

Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Uburezi

Umunyamabanga Uhoraho muri MINEDUC

Inama y’Igihugu ishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB)

P.O. BOX 3817, Kigali, Rwanda

Toll Free 3020

info@reb.rw

www.reb.rw

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com