Reba igihe abarimu batize uburezi igihe bazahugurirwa
Reba igihe abarimu batize uburezi igihe bazahugurirwa
Abarezi binjiye mu mwuga wo kwigisha batarabyize mu mashuri Nderabarezi, TTC, batangarijwe igihe bazatangirira amahugurwa.
Iyi gahunda yo guha amahugurwa abarezi batabyize , yagiye isubizwa inyuma kubera impamvu zitandukanye amatariki agahindurwa cyakora kuri ubu, hamaze kumenyekana igihe abambere bazahererwaho amahugurwa.
Binyuze mu itangazo banyujije kumbuga Nkoranyambaga [X], Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi cyagize kiti:”REB iramenyesha abarimu bose batize uburezi bagomba gutangira amasomo abongerera ubushobozi guhera ku wa 27/04/2024, ko urutonde rwabo rugaragara ku rubuga rwa REB”.





