REG yateguje ibura ry’amashanyarazi mu turere twinshi tw'igihugu
REG yateguje ibura ry’amashanyarazi mu turere twinshi tw'igihugu
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG yatangaje ko hirya no hino mu turere tw’igihugu hateganyijwe ibura ry’amashanyarazi hagati yo ku wa 9 na 17 Gashyantare 2026 kubera ibikorwa byo gusana imiyoboro.
Itangazo ryashyizwe hanze ku wa 7 Gashyantare binyuze ku mbuga nkoranyambaga za REG rigaragaza ibice byose bitazaburira umuriro rimwe ndetse ibikorwa byo gusana imiyoboro bikazagira ingaruka ku mirenge imwe n’imwe.
Iti “Hagamijwe kwagura no gusana imiyoboro y’amashanyarazi hirya no hino mu turere, hateganyijwe ibura ry’umuriro mu bice bimwe by’imirenge iri muri iri tangazo hagati y’itariki ya 9-17/02/2026. Abantu bose barasabwa kwitondera insinga z’amashanyarazi kuko umuriro ushobora kugaruka mbere y’isaha iteganyijwe.”
Ibura ry’amashanyarazi rimaze iminsi rigaragara mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse mu bihe bishize REG yavugaga ko hari ibibazo biri mu miyoboro u Rwanda rusangiye n’ibindi bihugu.
Magingo aya ingo zifite amashanyarazi zibarirwa muri 85%, agakoreshwa n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi birimo nk’inganda zirenga 1300.
ITANGAZO
Hagamijwe kwagura no gusana imiyoboro y'amashanyarazi hirya no hino mu turere, hateganyijwe ibura ry'umuriro mu bice bimwe by'imirenge iri muri iri tangazo hagati y'itariki ya 9-17/02/2026. Abantu bose barasabwa kwitondera insinga z'amashanyarazi kuko umuriro ushobora kugaruka mbere y'isaha iteganyijwe. #AmashanyaraziKuriBose ----------------
ANNOUNCEMENT REG
wishes to inform its esteemed customers that, due to extension and maintenance works on various feeders across different districts, planned power outages are expected in some parts of the following sectors between 9–17/02/2026. For safety purpose, the public should always be cautious on electrical installations as electricity might be restored before the set timelines.





