Republican Guard mu Rwanda: Abantu bakomeye igomba kurinda ni bande?
Republican Guard mu Rwanda: Abantu bakomeye igomba kurinda ni bande?
Mu bikorwa bikomeye byitabirwa na Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame cyangwa se abo mu muryango we, tuhabona abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda inzego nkuru z’igihugu, RG (Republican Guard).
Mu marushanwa ahuza imitwe y’ingabo z’u Rwanda, ku bibuga nka Kigali Pele Stadium, na bwo twabonye aba basirikare bayegukana kenshi. Kugira ngo ubamenye, bisaba kuba usobanukiwe impuzankano yabo kuko ibara ryayo ntirisa n’iry’izindi.
Hari benshi bazi ko RG, Aba-GP cyangwa se ‘Abajepe’ bayoborwa ubu Gen Maj Willy Rwagasana, barinda umutekano w’Umukuru w’Igihugu gusa, n’abazi ko barinda abayobozi bakuru muri rusange, ariko uwasaba urutonde rw’abo bashinzwe kurinda ntibashobore kurutanga.
Iteka rya Perezida n° 014/01 ryo ku wa 25/08/2025 rigenga ibyiciro by’Ingabo z’u Rwanda, ryasohotse mu Igazeti Leta n° Idasanzwe yo ku wa 27/08/2025, rigaragaza urutonde rw’abayobozi barindwa na RG n’igihe ibarindira.
Iri teka risobanura ko RG ari umutwe wihariye ushinzwe kurinda Perezida wa Repubulika n’umuryango we wa hafi mu gihe cyose Umukuru w’Igihugu ari mu nshingano n’igihe cyose nyuma yo kuva mu nshingano.
Iyo Umukuru w’Igihugu cy’amahanga cyangwa se uhagarariye Guverinoma y’icyo gihugu yasuye u Rwanda, ubona uburyo umutekano we uba wakajijwe. Iri tegeko risobanura na bo barindirwa umutekano n’abasirikare bo muri RG.
Iyo hatowe Perezida mushya, mu gihe ataratangira inshingano, we n’abagize umuryango we wa hafi barindirwa umutekano n’uyu mutwe w’ingabo. Ibyo birakomeza no mu gihe azitangiye kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwabo.
Perezida wa Sena na Perezida w’umutwe w’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda na bo barindirwa umutekano na RG mu gihe bari mu nshingano n’amezi atandatu bavuye mu nshingano.
Iri teka risobanura ko Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’Intebe barindirwa umutekano na RG mu gihe bari mu nshingano no mu gihe cy’amezi atandatu bazivuyemo.
Riha Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda ububasha bwo kugena undi muntu ushobora kurindwa n’abasirikare bo muri RG.
RG kandi ishinzwe kurinda inzego nkuru z’igihugu n’ibikorwaremezo by’ingenzi n’ahandi hashobora kugenwa n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda.
Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda afite ububasha bwo guha RG izindi nshingano zirenze izigaragazwa n’iri teka.
Umuyobozi Mukuru wa RG, Gen Maj Willy Rwagasana
Umukuru w'Igihugu arindwa na GR ubuzima bwe bwose
Impuzankano ya RG ntisa n'iy'abandi basirikare
Umugaba Mukuru w'ingabo z'u Rwanda afite ububasha bwo kugena abandi bashobora kurindwa na GR
Abasirikare bo muri RG baba bafite ibikoresho bibafasha gusohoza inshingano zabo
Henriette UWAMAHIRWE







