Afurika y’Epfo abihayimana batatu b’Abanyamisiri bishwe urwagashinyaguro
Afurika y’Epfo abihayimana batatu b’Abanyamisiri bishwe urwagashinyaguro
Polisi yo muri Afurika y’Epfo yavuze kuri uyu wa Gatatu ko iri gukora iperereza ku iyicwa ry’abihayimana batatu b’Abanyamisiri biciwe mu kigo cy’abihaye Imana mu burasirazuba bw’umurwa mukuru, Pretoria.
Ku wa Kabiri, Itorero ry’Aba-Orthodox b’aba copte ryo muri Afurika y’Epfo ryatangaje ku rubuga rwa Facebook ko batatu mu bihayimana babo bakorewe "ubugizi bwa nabi." Yongeyeho ko umwe mu bihaye Imana batatu bishwe yari ahagarariye Diyosezi yo muri Afurika y’Epfo.
Polisi yavuze ko abihayimana batatu bari bafite ibikomere by’ibyuma batewe, kandi kuri ubu barimo gukora iperereza kuri ubwo bwicanyi.
Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bibarurwamo urugomo rwinshi ku Isi nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru bya Turkiya, Anadolu Agency, ivuga.
’’ Twababajwe no kumva iyicwa riteye ubwoba ry’abihaye Imana ku kigo cy’abihaye Imana cy’Aba-Orthodox b’Aba-Copte muri Afurika y’Epfo. Ntidukwiye kwibagirwa ko vuba aha mu gihugu cyacu, abihayimana bari mu ivugabutumwa bishwe bunyamaswa muri ubwo buryo, ’’ uyu ni Abune Henok, Musenyeri Mukuru wa Diyosezi y’Aba-Orthodox ya Addis Abeba muri Ethiopia.





