Abaturage bataye ikarita ndagamuntu bashyizwe igorora
Abaturage bataye ikarita ndagamuntu bashyizwe igorora
Kuri ubu hashyizweho uburyo bwihariye bwo gufasha abaturage bataye ikarita ndagamuntu, aho kuri ubu bazajya bashakishwa aho bari hose bakazisubizwa cyangwa zigasubizwa mu kigo cy’indangamuntu kikabashakisha bakazisubizwa.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iravuga ko ibi biri muri gahunda yo gufasha abaturage kutazacikanwa n’amahirwe yo gutora.
Hari abaturage bavuga ko bagiye bitabira gahunda zo kwifotoza ku bashya no gukosoza indangamuntu ku bo zigaragaragamo amakosa, ku buryo nta nzitizi n’imwe izabababuza kwitabira gutora Umukuru w’Igihugu n’Abadepute.
Musabyimana Jean Claude, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, avuga ko mu rwego rwo gufasha abaturage kugira ngo hatazagira ucikanwa gutora kubera ko yataye irangamuntu cyangwa se kubera ko irimo amakosa, ubu hashyizweho uburyo bwo gukusanya indangamuntu aho ziba zaratakaye hirya no hino ku buryo ba nyirazo bashakwa bakazisubizwa cyangwa zigasubira mu kigo NIDA kikaba ari cyo kizabashaka kikazibaha.
Ubusanzwe uwataye irangamuntu ni we wajyaga kubariza aha hose ariko kuri ubu azajya ashakishwa ayisubizwe
Ubu buryo buje mu gihe usanga hirya no hino muri za gare, mu masoko, ku biro by’inzego za Leta n’ahandi hamanitse, mu buryo bwo kuzirangisha, indangamuntu abantu bagiye bata.





