U Buhinde: Abantu 15 bishwe n’inkangu yagwiriye imodoka bari barimo
U Buhinde: Abantu 15 bishwe n’inkangu yagwiriye imodoka bari barimo
Inkangu yatewe n’imvura idasanzwe yaguye mu Majyaruguru ya Leta ya Himachal Pradesh mu Buhinde, yahitanye abantu 15 bari mu modoka, abandi barenga batatu barakomereka mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje.
Inzego z’ubuyobozi zatangaje ko iyo nkangu yaridutse ubwo iyo modoka yari itwaye abagenzi bari hagati ya 20 na 25, yari igeze mu mihanda iri hafi y’imisozi y’Akarere ka Bilaspur.
Polisi y’u Buhinde yatangaje ko abana batatu bakomerekeye muri iyi mpanuka bo bahise bajyanwa ku bitaro mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje hashakishwa ababuriwe irengero n’abagihumeka cyangwa se indi mirambo.
Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru ako gace katangiye kugwamo imvura yatumye bimwe mu bikorwa remezo byangirika.
Perezida w’u Buhinde Droupadi Murmu ndetse na Minisitiri w’Intebe Narendra Modi, bagaragaje akababaro batewe n’iyi nkangu yahitanye ubuzima bw’abantu bihanganisha imiryango y’ababuze ababo.
Imvura nyinshi muri uyu mwaka yateje amapfa, inkangu, kwangirika kw’ibikorwa remezo no guhitana ubuzima bw’abantu mu Majyepfo ya Aziya ndetse birimo u Buhinde, Bhutan, Sri Lanka, Afghanistan, Maldives Pakistan, Bangladesh, na Nepal bikaba byose byaragizweho ingaruka.





