RIB yafashe Murakaza Valens wari umaze imyaka 15 yihisha ubutabera ku cyaha cyo kugira uruhare muri Jenoside
RIB yafashe Murakaza Valens wari umaze imyaka 15 yihisha ubutabera ku cyaha cyo kugira uruhare muri Jenoside
RIB yafashe Murakaza Valens w’imyaka 63 wari umaze imyaka 15 yihisha ubutabera, akurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nyuma yo gukatirwa na Gacaca mu 2011.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze uwitwa: Murakaza Valens, ufite imyaka 63, ukomoka mu Karere ka Karongi, nyuma yo kumufata akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mugabo yari yarahamijwe n’inkiko Gacaca icyaha cya Jenoside mu 2011, akatirwa igifungo cy’imyaka 15. Icyakora, nyuma y’urubanza akaba yarahise aburirwa irengero, agatangira kubaho yihisha ubutabera kugeza iki gihe.
Amakuru dukesha umunyamakuru wa IGIHE agaragaza ko yabanje kwihisha mu Mujyi wa Kigali mbere yo gusubira iwabo mu Murenge wa Twumba, aho yari atuye mu Kagari ka Rutabi. Ari naho aheruka gufatirwa, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Kugeza ubu, afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Twumba, mu gihe iperereza rikomeje gutunganywa kugira ngo dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha, bityo azagezwe imbere y’urukiko kugira ngo arangize igihano yahawe n’inkiko Gacaca.
Amategeko y’u Rwanda ateganya ko icyaha cya Jenoside gihanishwa ibihano bikomeye birimo igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa, bitewe n’uburemere bwacyo n’ingaruka kigira ku muryango nyarwanda.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yongeye kwibutsa abaturage ko nta muntu ugomba kumva ko ashobora guhunga ubutabera, ashimangira ko ibyaha bya Jenoside bidashobora gusaza.
Yagize ati: “Ubutabera bukurikirana uwakoze Jenoside aho yaba ari hose. Turasaba buri wese kwirinda ibikorwa by’ubugome no gutanga amakuru ku bakekwaho ibyaha.”
Ifatwa rye rigaragaza ko inzego z’ubutabera zikomeje guhiga bukware abakekwaho Jenoside, hagamijwe kurandura burundu umuco wo kudahana no guharanira ukuri ku byabaye.






