RIB yafunze Manirakiza Straton, umukozi wa WASAC ushinzwe ibikorwa byisanwa ry’umuyoboro w’amazi
RIB yafunze Manirakiza Straton, umukozi wa WASAC ushinzwe ibikorwa byisanwa ry’umuyoboro w’amazi
RIB ku bufatanye na @Rwandapolice yafunze Manirakiza Straton, umukozi mu Kigo gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura (WASAC) ushinzwe ibikorwa byisanwa ry’umuyoboro w’amazi wa Ruhanga mu Murenge wa Rusororo, ukurikiranweho icyaha cya ruswa.
Uyu afunzwe nyuma yuko abaturage bagaragaje ikibazo cy'isaranganywa ry'amazi ridakorwa neza, byatumye hatangizwa iperereza kuri iki kibazo. Iry’ibanze rigaragaza ko ubwo habagaho ikibazo cy'igabanuka ry'amazi, kuva mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka Manirakiza yagiye yaka bamwe mu baturage amafaranga kugirango abashyire ku muyoboro uvana amazi ku isoko uyajyana mu mavomero yabo bidaciye ku kigega rusange abandi bafatiraho, binanyuranyije n’amabwiriza ya WASAC.
Ibi bikaba byaragize ingaruka ku baturage bafatiraga amazi aturuka mu kigega kiri mu Kagali ka Ruhanga kigaburira imidugudu ine ariyo; Ruhanga, Rugende, Mirama na Nyagacyamo.
Ubu ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje hanatunganywa dosiye kuri iki cyaha izashyikirizwa Ubushinjacyaha.
RIB na Polisi birongera kuburira abakoresha inshingano n’ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite kubihagarika kuko bigira ingaruka ku iterambere ry’umuturage n’Igihugu muri rusange ndetse no kuri bo ubwabo kuko bihanwa n’amategeko.
RIB ifatanyije na Polisi ikomeje iperereza ku bikorwa bigayitse nk’ibi mu bindi bice by’Igihugu, inashimira abakomeje gutanga amakuru kugirango ababifatirwamo bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.





