Umunyarwanda kazi KEZA NDOLI Sandra w'imyaka 10 ari mu bushinwa aho yaserukiye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y'abana bavuga igishinwa

Sep 20, 2025 - 15:16
 0
Umunyarwanda kazi  KEZA NDOLI Sandra w'imyaka 10 ari mu bushinwa aho yaserukiye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y'abana bavuga igishinwa

Umunyarwanda kazi KEZA NDOLI Sandra w'imyaka 10 ari mu bushinwa aho yaserukiye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y'abana bavuga igishinwa

Sep 20, 2025 - 15:16

KEZA NDOLI Sandra uvuka mu karere ka Rulindo, mu murenge wa Base, wiga mu mashuri abanza-Primary P6 ya Wisdom School Musanze, yerekeje mu gihugu cy'ubushinwa mu murwa Mukuru Beijing, mu mamarushanwa mpuzamahanga y'abana bavuga Igishinwa azwi ku izina rya Chinese Bridge.

Mu bihugu 76 byo ku isi byitabiriye aya marushanwa, uyu mwana akaba ariwe watsindiye guhagararira igihugu cy'u Rwanda muri aya marushanwa.

Aya marushanwa yitwa “Chinese Bridge Competition” ategurwa n’igihugu cy’Ubushinwa, ahuza abana biga ururimi rw’Igishinwa ku isi hose.

Uyumwaka umunyarwanda kazi umwe rukumbi KEZA NDOLI Sandra w'imyaka 10 niwe watsinze wenyine akabarinawe waserukiye ,urwanda,akaba yageze mu gihugu cyu Bushinwa ,aherecyejwe na Leta y'urwanda ndetse n'umubyeyi we NDORI Ildephonse ,akazamarayo iminsi 12 arikumwe nabandi bana baturutse mubihugu byohirya nohino kw'isi bihugura mu rurimi rw’Igishinwa. Nyuma yaho ngo bashobora kuzabona amahirwe yo kwiga muri za kaminuza zo muri icyo gihugu.

KEZA NDOLI Sandra,

Arishimira intsinzi yabonye mu marushanwa yokuvuga igishinwa bikaba byamuhaye amahirwe yokujya guhatana nabandi bana baturutse hirya nohino kw'isi ,"Ati": Ntewishema noguserukira igihugu cyange cy'urwanda ndi umwana muto w'imyaka 10,intego ntayindi ni uguhatana nkahesha ishema igihugu cyange n'ababyeyi ibendera ry'urwanda nkarizamura muri ibi bihugu 76 tugiye guhatana mu bushinwa muri ayamarushanwa mpuzamahanga yo kuvuga neza ururimi rw’Igishinwa.

KEZA NDOLI Sandra kandi yavuzeko, afite intumbero zo kuminuza mu rurimi rw'igishinwaAgira ati“Intumbero zanjye ni ukuminuza mu rurimi rw’igishinwa kuko mbona ruzangirira akamaro mu buzima bw’ejo hazaza. Nshobora gukora muri Kampani z’abashinwa nk’umusemuzi n’ibindi”.

Wisdom School Musanze, ni ishuri ryigisha abana baturutse mu mpande zose z'igihugu ndetse nabaturuka mubihugu bikikije u Rwanda.

Ryigisha indimi zinyuranye zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Igiswahiri, Igifaransa, n’Igishinwa.

              KEZA NDORI Sadra yiteguye guhatana ,agahesha ishema Urwanda n'ababyeyi.

      Abana keza Ndori Sandra agiye  guhatana nabo baturutse mu bihugu mirongo 76 n'Urwanda ahagarariye rurimo

   KEZA NDORI Sandra Arikumwe n'umubyeyi we NDORI Ildephonse bafashe ku ibendera ry'urwanda mu gihugu cy 'ubushinwa

   Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure