Nyanza: Byagenze bite ngo basange gerenade iteze mu muhanda!?

Sep 11, 2025 - 12:00
 0
Nyanza: Byagenze bite ngo basange gerenade  iteze mu muhanda!?

Nyanza: Byagenze bite ngo basange gerenade iteze mu muhanda!?

Sep 11, 2025 - 12:00

Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibirizi, Akagari ka Mututu, Umudugudu wa Gatongati, umuntu utazwi yateze grenade mu muhanda arigendera.

Umuturage yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ku wa 10 Nzeri 2025, saa moya z’umugoroba, umuntu wo mu isantire ya Pindura yabonye grenade yo mu bwoko bwa Stik ifunguye, ariko igifite fiyuzi yayo.

Iyi grenade ifite umuheha muremure, izwi cyane nka Stielhandgranate, yakoreshejwe cyane mu ntambara za kera.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, Polisi na DASSO bageze aho hantu basanga iyo grenade irambitse mu muhanda.

Amakuru avuga ko byagaragaraga ko ari umuntu utamenyekanye wayishyize aho, kuko nubwo imvura yari imaze kugwa yo itari yanyagiwe.

Inzego zibishinzwe zahise zishyira ibimenyetso aho grenade yasanzwe kugira ngo abaturage batahegera.

Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko irondo ryaharaye ritegereje abasirikare kugira ngo bayihakure mu gitondo cyo ku wa 11 Nzeri 2025.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Burezi Eugene, yabwiye UMUSEKE ko iyo grenade yaje gutegurwa n’inzego z’umutekano.

Gitifu Burezi yongeyeho ko iperereza ririmo gukorwa kugira ngo hamenyekane uwayihataye n’impamvu yabimuteye.

Iyo grenade ntawe yakomerekeje ndetse nta n’icyo yangije.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com