Ibyihebe biri guhigishwa uruhindu nyuma yo kugaba igitero kuri bus abantu 9 bagapfa
Ibyihebe biri guhigishwa uruhindu nyuma yo kugaba igitero kuri bus abantu 9 bagapfa
Abasirikare b’Abahinde barimo guhiga abagize uruhare mu gitero cy’abakekwaho kuba intagondwa muri Kashmir. Bije nyuma y’imihango yo kurahira kwa gatatu kwa Minisitiri w’Intebe Narendra Modi.
Ku Cyumweru, byibuze abantu icyenda bari mu rugendo rutagatifu rw’Abahindu biciwe mu mujyi wa Kashmir ugenzurwa n’u Buhinde ubwo bus yari ibatwaye yagwaga mu mwobo muremure nyuma y’igitero cy’abakekwaho kuba intagondwa z’Abayisilamu.
Umuyobozi mukuru waho, Vishesh Mahajan, yatangaje ko aba barwanyi bateye bus yerekezaga mu rusengero ruzwi cyane rw’Abahindu, Mata Vaishno Devi, mu karere ka Reasi.
Umuyobozi w’igipolisi cy’akarere ka Reasi, Mohita Sharma yagize ati: "abarwanyi bateze bus barayirasa mu buryo butarobanura. Bus yaguye mu mwobo, bituma hapfa abantu icyenda, naho 33 barakomereka".
Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press (AP) byatangaje ko bamwe mu bahohotewe bakomerekejwe n’amasasu. Umupolisi yashinje abarwanyi batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Buhinde muri Kashmir kuba inyuma y’icyo gitero.
Nta mutwe n’umwe wigeze wigamba icyo gitero.
Polisi ivuga ko abakomeretse bari mu bitaro ndetse ko iperereza ryo gushaka abo bagabye igitero ryatangiye.





