Ikoranabuhanga ryitambitse gahunda yo gutangira kwishyura amafaranga ajyanye n’urugendo rwakozwe
Ikoranabuhanga ryitambitse gahunda yo gutangira kwishyura amafaranga ajyanye n’urugendo rwakozwe
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gushyiraho Ibiciro no kubigenzura muri RURA, Norbert Kamana, yatangaje ko batengushywe n’ikoranabuhanga ryagombaga kwifashishwa mu gukemura ikibazo cy’abakora ingendo mu Mujyi wa Kigali usanga bishyura amafaranga adahwanye n’urugendo baba bakoze.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu Kiganiro Waramutse Rwanda cya RBA nyuma y’iminsi mike ibiciro by’ingendo abagenzi bishyura bizamutse bitewe n’uko Leta yakuyeho nkunganire yabishyuriraga.
Uyu muyobozi yavuze ko mu gukomeza gufasha abagenzi by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali kugira ngo badakomeza kuremererwa n’ibyo biciro, hari gutegurwa uburyo umugenzi yazajya yishyura igiciro cy’urugendo rungana n’intera yakoze.
Ibi ngo byakabaye byararangiye, bigatangira gukurikizwa ubwo hatangazwaga amavugurura mu rwego rwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, ariko hakabayeho ikibazo cy’ikoranabuhanga rizafasha muri iyo gahunda ariko yizeza ko rizaba ryamaze gukorwa mu mezi atatu ari imbere.
Yagize ati “Ikoranabuhanga ryaradutengushye ntibyatuma icyo cyifuza gishyirwa mu bikorwa ariko mu gihe cya vuba, nkurikije ibyo nabonye, ni uko rizaba ryamaze gutungana mu mezi atatu ku buryo Abanyamujyi bazatangira kwishyura hagendewe ku ngendo bakoze.”
“Ibyo ni byo koko umuntu azajya yishyura ikiguzi cy’urugendo yakoze atarinze kwishyura urugendo rwose kandi ataragera aho iyo modoka ihagarara bwa nyuma. Natwe twarabibonye ko ari ikibazo.”
Umugenzi uteze imodoka ya Nyabugogo-Kanombe ariko akaba afite gahunda yo kuviramo Rwandex, ubusanzwe yishyura amafaranga yose yo kuva Nyabugogo ugera Kanombe.
Kuri ubu ariko, uwo mugenzi azajya yishyura amafaranga angana no kuva Nyabugogo ugera Rwandex aho kwishyura urugendo rwose rwa Nyabugogo-Kanombe mu gihe bizaba bimaze kujya mu buryo.
Ku bakora ingendo zijya mu ntara, uyu muyobozi yavuze ko ho bisanzwe kuko umuntu ugiye ku Kamonyi, agatega imodoka ya Kigali-Muhanga, iyo ageze ku Kamonyi, akavamo, yishyura amafaranga angana no kuva i Kigali ugera ku Kamonyi, aho kuba Muhanga.





