Musanze: Kwita izina Minisitiri w'intebe yashimiye abaturage ,uruhare bagira mukubungabunga ingagi
Musanze: Kwita izina Minisitiri w'intebe yashimiye abaturage ,uruhare bagira mukubungabunga ingagi
Ku nshuro ya 20, u Rwanda rwise amazina abana b’ingagi baheruka kuvuka, mu rugendo rwo kubungabunga ibidukikije no gukurura ba mukerarugendo binjiza amadevize uko bwije n’uko bucyeye.
Uyu muhango uzwi cyane nko “Kwita Izina”, umaze kwamamara kandi ubu uri kimwe mu bikorwa bikomeye ngarukamwaka mu Rwanda.
Ibirori by’iyi nshuro byahurije hamwe abasaga ibihumbi 10, byabereye mu Kinigi, mu nkengero za santeri nto iri munsi y’ibirunga, iwabo w’ingagi zo mu misozi miremire zisigaye hacye.
Abanyacyubahiro batandukanye, barimo Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye uyu muhango, aho umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva.
Ibi birori byitabiriwe kandi n’ibyamamare ku isi mu ngeri zitandukanye, birimo abahanzi, abakinnyi ba siporo, abayobozi ba politike, abakinnyi ba filimi, abahanzi b’indirimbo, ab’imideri n’abandi.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko mu myaka 10 ishize, miliyari 18 Frw, zashowe mu mishinga yo kubaka ibikorwaremezo birimo amavuriro, amasoko n’inzu zo guturamo n’ibindi bikomeje guhindura imibereho y’abaturage.
Ati “Ibi bikorwa bigabanya amakimbirane hagati y’abaturage n’inyamaswa zo muri pariki, ariko bikanazamura imibereho myiza y’abaturage baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.”
Yavuze ko muri uyu mwaka, abana b’Ingagi 40 ari bo bahawe amazina afite aho ahuriye n’Umuco Nyarwanda ndetse n’imibereho y’Abanyarwanda.
Ati “Uyu mwaka, turizihiza kwita izina abana 40 b’ingagi. Amazina zahawe afite inkomoko mu muco Nyarwanda, indangagaciro n’imibereho ya buri munsi y’Abanyarwanda.”
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yashimiye abaturage ku ruhare bagira mu kubungabunga ibidukikije, avuga ko ari abafatanyabikorwa b’ingenzi mu urusobe rw’ibinyabuzima.
Yashimiye abise amazina ku kuba basize “igice cy’umutima” wabo mu Rwanda no kuba bahaye ingagi amazina afite igisobanuro gikomeye.
Minisitiri Dr Nsengiyumva yavuze ko mu muco nyarwanda, Kwita izina umwana atari umuhango ahubwo ari igikorwa cy’urukundo.
Yavuze ko leta yiyemeje kwagura pariki, aho yavuze ko bizanagira ingaruka nziza ku iterambere ry’abaturage baturiye pariki.
Yasabye abaturage guhora bazirikana ko ingagi ari umutungo w’agaciro kanini u Rwanda rufite, ugomba gusigasirwa na buri wese.
Yagize ati: “Ni muri urwo rwego hari gahunda yo kwagura pariki, tubasaba gukomeza kugira uruhare muri iyo pariki kuko bizafasha ingagi zacu gukomeza kubaho neza.”
Abise amazina ,abana b’ingagi n'amazina bazise:
Khaby Lame: Ogera
Princess Ingeborg Zu Schleswig-Holstein: Burere
HH Tunku AliRedhauddin Ibni Tuanku Muhriz: Ntarungu
Professor Senait Fisseha: Mwizerwa
Dr. Sang-Hyup Kim: Impuguke
David S. Marriott: Rugwiro
Dr. Yin Ye: Tekana
Charlie & Caroline Mayhew: Ntavogerwa
Claver Ntoyinkima: Nyunganizi
Michael Bay: Umurage
Michelle Yeoh: Rwogere
Jean Todt: Ruvugiro
Matthew Harris: Mwungeri
Khadja Nin: Garuka
Mathieu Flamini: Rubuga
Laura Kabasomi Kakoma ‘Somi’: Iwacu
Yemi Alade: Kundwa
Reed Oppenheimer: Tengamara
Athanasie Mukabizimungu: Cyubahiro
Dr. Edward Hult: Rwandanziza
Susan Sinegal: Muvugizi
Gagan Gupta: Mpinganzima
Camille Rebelo: Rugano
Luis Garcia: Iraba
Bacary Sagna: Amahumbezi
Xi Zhinong: Izere
Lee Ehmke: Shyamba
Susan Chin: Cyerekezo
Javier Pastore: Ganza
Ruth Fisher: Inkomoko
Vivien Ressler: Higa
Niyonzima Jean de Dieu: Terimbere
Alliance Umwizerwa yise umwana w’ingagi “Mushumba Mwiza”, wabyawe n’iyitwa Igihembo mu muryango wa Hirwa.
Leonard Nsengiyumva na Theogene Bimenyimana bise abana babyawe n’iyitwa Ishyaka hamwe n’iyikomokaho yitwa Akariza amazina “Amahitamo” na “Atete”.
Dr. Gaspar Nzayisenga: Unguka
Dieudonné Gato: Rufatiro
Brenda Umutoni: Tsinda
Jean Marie Vianney Zirimwabagabo: Umutoni
Naume Mukabarisa: Kwihangana
AMAFOTO
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







