Musanze: Kwita izina Minisitiri w'intebe yashimiye abaturage ,uruhare bagira mukubungabunga ingagi

Sep 5, 2025 - 10:55
 0
Musanze: Kwita izina Minisitiri w'intebe yashimiye abaturage ,uruhare bagira mukubungabunga ingagi

Musanze: Kwita izina Minisitiri w'intebe yashimiye abaturage ,uruhare bagira mukubungabunga ingagi

Sep 5, 2025 - 10:55

Ku nshuro ya 20, u Rwanda rwise amazina abana b’ingagi baheruka kuvuka, mu rugendo rwo kubungabunga ibidukikije no gukurura ba mukerarugendo binjiza amadevize uko bwije n’uko bucyeye.

Uyu muhango uzwi cyane nko “Kwita Izina”, umaze kwamamara kandi ubu uri kimwe mu bikorwa bikomeye ngarukamwaka mu Rwanda.

Ibirori by’iyi nshuro byahurije hamwe abasaga ibihumbi 10, byabereye mu Kinigi, mu nkengero za santeri nto iri munsi y’ibirunga, iwabo w’ingagi zo mu misozi miremire zisigaye hacye.

Abanyacyubahiro batandukanye, barimo Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye uyu muhango, aho umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva.

Ibi birori byitabiriwe kandi n’ibyamamare ku isi mu ngeri zitandukanye, birimo abahanzi, abakinnyi ba siporo, abayobozi ba politike, abakinnyi ba filimi, abahanzi b’indirimbo, ab’imideri n’abandi.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko mu myaka 10 ishize, miliyari 18 Frw, zashowe mu mishinga yo kubaka ibikorwaremezo birimo amavuriro, amasoko n’inzu zo guturamo n’ibindi bikomeje guhindura imibereho y’abaturage.

Ati “Ibi bikorwa bigabanya amakimbirane hagati y’abaturage n’inyamaswa zo muri pariki, ariko bikanazamura imibereho myiza y’abaturage baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.”

Yavuze ko muri uyu mwaka, abana b’Ingagi 40 ari bo bahawe amazina afite aho ahuriye n’Umuco Nyarwanda ndetse n’imibereho y’Abanyarwanda.

Ati “Uyu mwaka, turizihiza kwita izina abana 40 b’ingagi. Amazina zahawe afite inkomoko mu muco Nyarwanda, indangagaciro n’imibereho ya buri munsi y’Abanyarwanda.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yashimiye abaturage ku ruhare bagira mu kubungabunga ibidukikije, avuga ko ari abafatanyabikorwa b’ingenzi mu urusobe rw’ibinyabuzima.

Yashimiye abise amazina ku kuba basize “igice cy’umutima” wabo mu Rwanda no kuba bahaye ingagi amazina afite igisobanuro gikomeye.

Minisitiri Dr Nsengiyumva yavuze ko mu muco nyarwanda, Kwita izina umwana atari umuhango ahubwo ari igikorwa cy’urukundo.

Yavuze ko leta yiyemeje kwagura pariki, aho yavuze ko bizanagira ingaruka nziza ku iterambere ry’abaturage baturiye pariki.

Yasabye abaturage guhora bazirikana ko ingagi ari umutungo w’agaciro kanini u Rwanda rufite, ugomba gusigasirwa na buri wese.

Yagize ati: “Ni muri urwo rwego hari gahunda yo kwagura pariki, tubasaba gukomeza kugira uruhare muri iyo pariki kuko bizafasha ingagi zacu gukomeza kubaho neza.”

Abise amazina ,abana b’ingagi n'amazina bazise:

Khaby Lame: Ogera

Princess Ingeborg Zu Schleswig-Holstein: Burere

HH Tunku AliRedhauddin Ibni Tuanku Muhriz: Ntarungu

Professor Senait Fisseha: Mwizerwa

Dr. Sang-Hyup Kim: Impuguke

David S. Marriott: Rugwiro

Dr. Yin Ye: Tekana

Charlie & Caroline Mayhew: Ntavogerwa

Claver Ntoyinkima: Nyunganizi

Michael Bay: Umurage

Michelle Yeoh: Rwogere

Jean Todt: Ruvugiro

Matthew Harris: Mwungeri

Khadja Nin: Garuka

Mathieu Flamini: Rubuga

Laura Kabasomi Kakoma ‘Somi’: Iwacu

Yemi Alade: Kundwa

Reed Oppenheimer: Tengamara

Athanasie Mukabizimungu: Cyubahiro

Dr. Edward Hult: Rwandanziza

Susan Sinegal: Muvugizi

Gagan Gupta: Mpinganzima

Camille Rebelo: Rugano

Luis Garcia: Iraba

Bacary Sagna: Amahumbezi

Xi Zhinong: Izere

Lee Ehmke: Shyamba

Susan Chin: Cyerekezo

Javier Pastore: Ganza

Ruth Fisher: Inkomoko

Vivien Ressler: Higa

Niyonzima Jean de Dieu: Terimbere

Alliance Umwizerwa yise umwana w’ingagi “Mushumba Mwiza”, wabyawe n’iyitwa Igihembo mu muryango wa Hirwa.

Leonard Nsengiyumva na Theogene Bimenyimana bise abana babyawe n’iyitwa Ishyaka hamwe n’iyikomokaho yitwa Akariza amazina “Amahitamo” na “Atete”.

Dr. Gaspar Nzayisenga: Unguka

Dieudonné Gato: Rufatiro

Brenda Umutoni: Tsinda

Jean Marie Vianney Zirimwabagabo: Umutoni

Naume Mukabarisa: Kwihangana

                AMAFOTO

          Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure