Havumbuwe urwandiko rumaze imyaka 132 ruri mu icupa
Havumbuwe urwandiko rumaze imyaka 132 ruri mu icupa
Aba injeniyeri batahuye urwandiko ruri mu icupa rwanditswe mu 1892, rukaba rwari mu munara w'itara uzwi ku izina rya Corsewall Lighthouse, mu majyepfo ya Uskochi.
Uru rwandiko rwagaragaye mu icupa rwari rwandikishijwe mu buryo bubiri, harimo ahandikishijwe hakoreshejwe ubwoya ndetse nahari handikishijwe hakoreshejwe ubwino.
Uru rwandiko rwanditswe tariki ya 4 Nzeri 1892, rwandikwa na ba injeniyeri batatu.
Umwe mu ba injeniyeri batahuye urwo rwandiko rumaze imyaka 132 witwa Ross Rissell, yavuze urwo rwandiko rwari rutangaje, na cyane ko ngo ibi bikunze kubaho gacye mu buzima.
Yagize ati" Kuba arijye muntu wambere wabonye iri Cupa ririmo uru rwandiko rumaze imyaka 132 byari biteye ubwoba, n'ikintu kiboneka rimwe mu buzima bwa muntu".
Arwo rwandiko rwari rwanditseho amazina ya ba injeniyeri batandatu bubatse uwo munara wa menyekanye nka Corsewall Lighthouse., bagaragaza ko uwo munara wubatswe guhera muri Gicurasi kugeza Nzeri mu ijoro ryo ku wakane tariki ya 15 Nzeri 1892.





