Bikomeje kuba bibi cyane muri Congo! Perezida Felix Tshisekedi asigaranye amahitano atatu, kwegura ku butegetsi, guhunga cyangwa gukuraho-Coenille Nangaa

Jul 26, 2025 - 10:32
 0
Bikomeje kuba bibi cyane muri Congo! Perezida Felix Tshisekedi asigaranye amahitano atatu, kwegura ku butegetsi, guhunga cyangwa gukuraho-Coenille Nangaa

Bikomeje kuba bibi cyane muri Congo! Perezida Felix Tshisekedi asigaranye amahitano atatu, kwegura ku butegetsi, guhunga cyangwa gukuraho-Coenille Nangaa

Jul 26, 2025 - 10:32

Corneille Nangaa Umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo yavuze ko Perezida Felix Tshisekedi asigaranye amahitano atatu, kwegura ku butegetsi, guhunga cyangwa kumuraho.

Yabigarutseho mu mbwirwaruhame yashyize kuri X yahoze ari Twitter, agakura ku mbanzirizamushinga y’amahoro yasinywe hagati y’intuwa za AFC/M23 n’abayobozi ba leta ya Congo i Doha muri Qatar.

Nangaa avuga ko Congo Kinshasa irimo ibibazo mu buryo budasubirwaho, kandi ko ibyo bibazo biri mu gihugu hose. Akavuga ko ikibazo gihari atari icy’umutekano gusa. 

Ati “Ni ikibazo cya politiki kandi gifite impande nyinshi. Igisubizo kuri iki kibazo na cyo kigomba kuba icy’igihugu kandi cyagutse. Guhakana uku kuri, ni ukwigizayo uburyo bwose bugamije igisubizo, bityo ikibazo kizakomeza gufata igihe, kandi kigire igaruka zisenya byinshi.”

Nta gihugu yavuze ariko yakomozaga ku masezerano u Rwanda na Congo byasinyiye i Washington, Nangaa yavuze ko ikibazo cya Congo kitakemurwa n’amasezerano asanzwe y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ati “Ibyo ntacyo byakemura. Ibyo birahindura ikibazo kandi bikarushaho kugikomeza.”

Corneille Nangaa avuga ko abashyigikiye ubutegetsi i Kinshasa bavuga ko nyuma y’amasezerano y’i Washington bizatuma ubutegetsi babugumaho igihe cyose, ibyo asanga ari ukwibeshya.

Yavuze ko AFC/M23 mu gihe gito yabashije gutsinda ubutegetsi bwa Tshisekedi Tshilombo, mu bijyanye no gukoma mu nkokora umushinga we wo guhindura itegeko nshinga, no kuba ngo “ubwishongozi” yari afite ubu ntabwo akigaragaza.

Nangaa ati “Asigaranye kwegura cyangwa guhunga, bitaba ibyo agahirikwa ku butegetsi.”

Yavuze ko imbanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro (Déclaration de principes) yasinyiwe i Doha itemerera leta kubeshya, cyangwa gukoresha itangazamakuru mu kuvuga ibintu uko bitari.

Corneille Nangaa yavuze ko kurota ko AFC/M23 izava muri Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo ari uguhimba bidafite ishingiro haba muri politiki, mu mategeko no mu bundi buryo.

Ati “Nta kintu na kimwe bishingiyeho, nta ngingo n’imwe, ntaho bisabwa n’abaturage. Nta kibazo na kimwe byakemura. Ntabwo ari ibintu biganirwaho haba ubu na nyuma yaho.”

Yavuze ko kuba AFC/M23 iri muri ziriya Ntara ari ingaruka yo gutsindwa kwa leta.

Kuri Corneille Nangaa ngo kuva kwa AFC/M23 muri ziriya Ntara bizava ku gihe AFC/M23 izaba igenzura igihugu cyose, Perezida Felix Tshisekedi atakiri ku butegetsi.

Yagize ati “Niba ari umugabo azaze ahadukure. Birakwiye kujya mu mizi y’ikibi no kukirandura.”

Corneille Nangaa yavuze ko batazongera guhunga, asaba abaturage ba Congo bahunze gutahukira aho AFC/M23 igenzura bagafatanya gushaka impinduka, kimwe n’ “abahutazwa” n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Kugeza ubu hakomeje kuvugwa byinshi ku mbanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro yasinywe hagati ya AFC/M23 na leta ya Congo. Leta ya Congo ivuga ko aho AFC/M23 igenzura izahava hagashyirwa ubutegetsi bwa leta, naho inyeshyamba zikavuga ko nta na metero imwe zizarekura, kandi ko ntaho byemejwe. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06