Koreya y’Epfo: Uruganda rwa batiri rwatewe n'inkongi y'umuriro hapfa abantu 22

Jun 24, 2024 - 08:14
 0
Koreya y’Epfo: Uruganda rwa batiri rwatewe n'inkongi y'umuriro hapfa abantu 22

Koreya y’Epfo: Uruganda rwa batiri rwatewe n'inkongi y'umuriro hapfa abantu 22

Jun 24, 2024 - 08:14

Abayobozi b’inzego z’ibanze baravuga ko inkongi y’umuriro mu ruganda rukora batiri muri lithium muri Koreya y’Epfo yahitanye byibuze abantu 22, abenshi muri bo bakaba ari abanyamahanga.

Iyi nkongi y’umuriro yadutse ahagana mu masaha ya saa 10:31 za mu gitondo ku ruganda rwa sosiyete ikora batiri yitwa Aricell ruherereye Hwaseong, mu Ntara ya Gyeonggi, mu bilometero 50 mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Seoul.

Umuriro wajimijwe ahagana mu ma saa cyenda n’iminota 10 z’umugororba, nyuma y’uko abashinzwe kuzimya umuriro bashoboye kwinjira mu ruganda, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ishami rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro muri Hwaseong, Kim Jin-young.

Kim yongeyeho ko mu bapfuye, babiri ari Abanyakoreya naho 20 bakaba ari abanyamahanga, abenshi muri bo bakaba ari Abashinwank’uko iyi nkuru dukesha CNN ivuga.

Yakomeje avuga ko abashinzwe ubutabazi bavumbuye imirambo myinshi yahiye, na ho umuntu umwe akaba yapfuye azize guhagarara k’umutima. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06