Rusizi: Umwana w’imyaka 2 yahiriye mu nzu, akurwamo ari muzima
Rusizi: Umwana w’imyaka 2 yahiriye mu nzu, akurwamo ari muzima
Umwana w’imyaka 2 n’amezi arindwi yahiriye mu cyumba yari aryamyemo cyo mu nzu iherere mu Mudugudu wa Ruzeneko, mu Kagari ka Karenge mu Murenge wa Rwimbogo, Akarere ka Rusizi, ashya igice cy’umutwe ndetse n’amaguru n’amaboko, ariko k’ubw’amahirwe akurwamo akiri muzima.
Uyu mwana w’umuhungu yahiriye mu nzu ubwo se ukora akazi ko gucunga umutungo wa koperative yari amaze ibyimweru bibiri mu Mujyi wa Kigali mu gihe nyina yigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gashonga we yari yagiye ku kazi, mu rugo hasigaye umukozi.
Nshimiyimana Alexandre ubyara uwo mwana yavuze ko umukozi yababwiye ko yamaze kugaburira uwo mwana ajya kumuryamisha mu cyumba agaruka mu gikoni, hashize akanya yumva umwana arira cyane agiye kumureba abona icyumba cyose kiragurumana um,uriro wanageze ku gitanda na matora yari aryamyeho.
Yakomeje avuga ko uwo mukozi yaketse ko umwanya yakongotse kubera ko umuriro wamusangaga mu rugi yiruka ajya gutabaza abaturanyi.
Yagize ati: “Baraje barebye babona umuriro wafashe ibyari mu cyumba byose birimo matora, ibiryamirwa na supaneti ugurumana, umwana baramubura, bagerageza kuzimya birananirana.
Yakomeje avuga ko basohotse ariko umubyeyi umwe bimwanga mu nda aragaruka, areba muri uwo muriro wari unafite umwotsi mwinshi, abona umwana hepfo ari ho yikinze kubera ko bigaragara ko yagendaga ahungira aho umuriro utaragera.
Uwo mubyeyi yahise yinjira mu muriro afata uwo mwana wari wahiye isura n’amaguru ndetse n’amabiko, aramusohokana.
Yemeza ko uwo mwana yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mushaka bahita bamwohereza ku Bitaro bya Mibilizi ndetse na byo bimwohereza mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB) mu karere ka Huye.
Umukozi wari wasigaranye uwo mwana we yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza ricukumbuye ku cyaba cyateye iyo nkongi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimbogo Nzayishima Joas, yavuze ko iyo nkongi ishobora kuba yatewe n’amashanyarazi, kubera ko aho bacomekera hari hegeranye cyane n’aho umwana yari aryamye, agakeka ko ari nk’icyuma baba bakojejemo kigateza inkongi.
Yaboneyeho gusaba ababyeyi kudasigira abana abakozi ngo bumve ko byakemutse





